Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yinjiye mu kibazo cy’Umukobwa warumye ururimi umusore bakundana ubwo basomanaga akaruca

radiotv10by radiotv10
03/01/2022
in MU RWANDA
0
RIB yinjiye mu kibazo cy’Umukobwa warumye ururimi umusore bakundana ubwo basomanaga akaruca
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umusore wo mu Karere ka Rutsiro arumwe ururimi n’umukobwa bakundana akaruca ubwo basomanaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamaze kwakira ikirero ndetse rukaba rwatangiye gukora iperereza.

Iki gikorwa cyo kurumana hagati y’umusore n’umukobwa bakundana, cyabaye mu minsi ishize aho bivugwa ko umusore w’imyaka 26 y’amavuko yarumwe n’umukobwa basanzwe bakundana ubwo basomanaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwamaze kwakira ikirego cy’uyu musore aho yahise agana station ya RIB ya Gihango.

Ati “Iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara cyangwa niba yamukomerekeje ku bw’izindi mpamvu.”

 

Byabaye nyuma y’impano y’akenda k’imbere

Hari n’amakuru avuga ko tariki 26 Ukuboza 2021 uyu musore yagiye gusura umukunzi we utuye mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, umuhungu akaza gusaba umukobwa ko basomana ariko undi akamubera ibamba.

Bwaragorobye umusore arataha asaba umukunzi we kumuherekeza, bageze mu nzira amushyikiriza impano y’akenda k’imbere yari yamutekanyirije ubundi amusaba ko na we yamwitura amusaba ko bagira uko bigenza ku gikorwa cy’abantu bakuru ariko umukobwa yongera kumubera ibamba.

Umusore yongeye kwingira umukobwa amusaba nibura ko basomana nabwo aranga ariko umusore ahita amusumira amusoma ku ngufu ari na bwo umukobwa yahise amuruma ururimi araruca.

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri Internet ntabwo ari iy’ururimi rwaciwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Ijoro ry’Ubunani ryafatiwemo abantu 7.000 barenze ku mabwiriza barimo 500 bafatiwe mu tubari

Next Post

Nyaruguru: Yafashwe ku Bunani avuye muri Nyungwe kwica inyamswa yo kurya yambaye ikote rya Gisirikare

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Yafashwe ku Bunani avuye muri Nyungwe kwica inyamswa yo kurya yambaye ikote rya Gisirikare

Nyaruguru: Yafashwe ku Bunani avuye muri Nyungwe kwica inyamswa yo kurya yambaye ikote rya Gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.