• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro

radiotv10by radiotv10
03/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma yasobanuye uko avoka zo kurya zabaye intandaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Mueenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica nyirarume amuteye icyuma mu gatuza nyuma y’intonganya zaturutse kuri avoka zo kurya.

Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, afite imyaka 31, mu gihe nyirarume kekwaho  kwica yitabye Imana ku myaka 45.

Iki cyaha kiregwa uyu mugabo, cyabereye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara tariki 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko “Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko intandaro yabaye avoka 4 yari yahawe na se azikuye mu zo mama we yagurishaga azijyana iwe mu rugo, aho nyina agarukiye atangira gutongana na we amusaba kuzigarura.

Avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.”

Uyu mugabo aramutse ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa” ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + three =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano America yafatiye RDF n’Abejenerani bane barimo Umugaba Mukuru

Next Post

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye Kayikwamba wa DRC wishimiye ibihano America yafatiye RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.