Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe wa RDF wungutse abasirikare bafite imyitozo ihanitse

Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe wa RDF wungutse abasirikare bafite imyitozo ihanitse

Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) muri RDF, wungutse abasirikare n’abofisiye barangije amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba, banagaragaje imwe mu myitozo bahawe.

Aya mahugurwa yasojwe nyuma y’ibyumweru 22, aho aba basirikare bayaherewe  mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Witabiriwe kandi  na ofisiye bakuru ba RDF.

Aya mahugurwa yateguwe agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare, bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yaranagamije kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa afite ireme, akomeza gushimangira ubushobozi bw’abasirikare ba RDF.

Yanashimiye abarangije aya mahugurwa ku myitwarire myiza n’umuhate bagaragaje, anabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu butumwa bazahabwa mu gihe kiri imbere.

Abasirikare bitwaye neza bahawe ibihembo
Maj Gen Vincent Nyakarundi yayoboye uyu muhango

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =