• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

APR BBC igiye kumanura umukinnyi w’Umunyamerika wakiniye ikipe iri mu zikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
09/03/2026
in BASKETBALL, SIPORO
0
APR BBC igiye kumanura umukinnyi w’Umunyamerika wakiniye ikipe iri mu zikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR Basketball Club igiye kuzana umukinnyi Quinn Cook wakinnye muri Shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za America (NBA) aho yanatwaye ibikombe bibiri mu makipe abiri arimo ikipe ya Lakers iri mu makipe akomeye.

Cook w’imyaka 32, yatwaye ibikombe bibiri bya NBA, aho ku nshuro ya mbere yagitwaranye na Warriors muri 2018, ndetse no muri 2020 ubwo yari muri Lakers.

Uyu mukinnyi agiye kujya muri APR Basketball Club, mu rwego rwo kongereye imbaraga muri iyi kipe yitegura irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) rya 2026.

Cook kandi yakiniye amakipe anyuranye akina NBA nka Dallas Mavericks, New Orleans Pelicans, na Cleveland Cavaliers.

Biteganijwe ko uyu mukinnyi ukina nk’uyoboye abandi mu kibuga azagera i Kigali ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 11 Werurwe, aho azafatanya n’abandi bakinnyi ba APR mu myiteguro yo kujya gukina BAL 2026.

Cook wanakinnye cyane muri shampiyona yo muri America ya Ruguru ‘NBA G League’ yanakinnye mu Bihugu binyuranye birimo u Bushinwa.

APR BBC ikomeje kongera imbaraga igura abakinnyi mu myiteguro y’imikino y’iri rushanwa Nyafurika BAL.

Mu bandi bakinnyi bashya binjiye muri APR BBC, barimo Madut Akec ukomoka ufite ababyeyi barimo Umunya-Sudani y’Epfo n’Umunya-Australia, n’umukinnyi mpuzamahanga wa Sudani y’Epfo Mangok Mathiang, bombi binjiye muri iyi kipe mu ntangiriro z’uku kwezi.

APR BBC kandi yanazanye umukinnyi w’Umunyamerika Leonard Craig Randall, na we wahoze akinira NBA G League, na Teafale Marquise Lenard Jr., wahoze akinira ikipe ya Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo (MBB).

Quinn Cook na rurangiranwa LeBron James

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − three =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Why former UR students must repay Government study loans

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Why former UR students must repay Government study loans

Why former UR students must repay Government study loans

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.