• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

radiotv10by radiotv10
28/03/2026
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu mudugudu wa Gitaba wo mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano hamenyekanye amakuru ko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wabonywe n’abarimo musaza we asambanywa n’umugabo wo muri uyu mudugudu uvugwaho kwangiza abana b’abakobwa, Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu baranenga umuyobozi wawo ngo wihereranye uyu mwana akamubwira ko agomba kubihakana kugira ngo adaseba akazabura umugabo.

Ababonye uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza  ari gusambanyirizwa mu ishyamba , bavuga ko babonye urumuri rwa terefone mu ma saa tatu z’ijoro bigatuma bajya kureba bagerayo bagasanga ari umwana bazi ari gusambanywa.

Nyirambonigaba Vestine wababonye agiye gushaka umuti agira ati “Nabonye urumuri rwa terefone nibaza ibyo ari byo nyura inyuma mbagwaho nsanga ni umwana wa hano ari gusambanywa na Nkurikiyimana Eric, Sinabakuye ahubwo nahise nza mpura na musaza we ndamubwira nawe ajya kwirebera”

Umuvandimwe y’uyu mwana witwa Uwanjyenubishaka JMV avuga ko yahise ajya kureba ibiri kuba nawe agasanga mushikiwe ari gusambanywa ariko ntabashe kugira icyo abikoraho ako kanya.

Ati “Njyewe nabonye igikorwa kiba , nasanze amuri hejuru narebye kubibwira i wacu muri iryo joro nsanga nabo bisomeye ku gacupa”

Nyuma y’aho iki kibazo cyagejejwe ku nshuti y’umuryango yo muri uyu mudugudu aho  uyu mwana yiyemereraga ko ari ko byagenze ndetse bikorerwa inyandiko nk’uko Nyabagabo Jean Paul ari we nshuti y’umuryango abivuga

Ati “Umwana ndamubaza arabyemera, avuga ko n’uwo mugabo ngo yari yamwemereye ko azamuha ibihumbi bitanu”.

Icyakora mu buryo butunguranye uyu mwana yaje kwivuguruza bamwe bakavuga ko byaturutse ku kiganiro yagiranye n’umuyobozi w’umudugudu   wamugiriye inama yo kubihakana amubwira ko byamusebya bigatuma atazabona umugabo.

Inshuti y’umuryango iti “Nabajije nyina uko byagenze ambwira ko batumye umwana kuzana ifumbire kwa mudugudu akagaruka yabihunduye”.

Uwanjyenubishaka nawe ati “Uriya mwana yari yiyemereye ko ari ko byagenze ariko nyuma byaje kuvugwa ko ari ibihumbi ijana ngo mudugudu yahawe akuramo ibihumbi makumyabiri  abiha umwana ngo abihakane”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gitaba Uhoraningoga Ezechias ahakana kugira uruhare mu guhindura imvugo k’uyu mwana w’umukobwa we akavuga ko nawe amakuru yayamenye nk’abandi bose .

Ati “ Ntabyo nzi, nakubwiye ko nanjye nabyumvise nk’uko abandi babyumvise”.

Habiyambere JMV ari we se w’umwana bivugwako yasambanyijwe, avuga ko yagerageje gukurikirana iki kibazo kugeza n’aho ajyanye umwana ku rwego rw’ubugenzacyaha, ariko ntibigire icyo bitanga kuko naho uyu mwana yakomeje kuvuga ko ntacyabaye bitandukanye n’uko yavugaga mbere.

Habiyambere ati “Ni nanjye wamwibarije nti byarabaye koko,ati byarabaye, ati yambwiye ko agomba kumpa amafaranga ibihumbi bitanu ariko ntayo yampaye, umwana ndamujyana tugeze kuri RIB ahindura imvugo arabihakana”.

Umuyobozo w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo kuko icyaha cyo gusambanya umwana kitungwa cyangwa ngo gishyirwemo inyoroshyo.

Ati “Ubusanzwe iki ntabwo ari icyaha cyungwa, turaza kungurana inama nk’ubuyobozi tugikurikirane”.

Kwivuguruza k’uyu mwana no kuzinzikwa kw’iki kibazo byatumye atabona ubufasha bwo kwa muganga bwo kumurinda ingaruka zaterwa no gusambanywa mu gihe byaba byarabayeho, ndeste umugabo uvugwaho kumusambanya we yamaze gutoroka kugeza ubu.

Bibaye mu gihe n’ubundi mu mwaka ushize nabwo muri uyu mugudu hari undi mwana w’umukobwa wabwiye Radio&TV10 ko uyu mugabo usanzwe afite abagore babiri yamusambanyije amwemereye amafaranga bikamuviramo kubyara inda atateganyije ndeste icyo gihe nabwo ntibyigeze bikurikiranwa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eight =

Previous Post

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Next Post

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Related Posts

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Next Post
Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Volleyball: Kepler y'abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.