Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko abantu 13 ari bo bitabye Imana bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga muri Bujumbura, mu gihe abakomeretse barenga 50, ndetse intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byarimo byose byahiye bigakongoka.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’impanuka y’iturika rya buriya bubiko bw’intwaro ryabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe 2026.
Ubwo iri turika ryabaga rigateza n’inkongi y’umuriro, bimwe mu bisasu byari muri ubu bubiko, byatutse bigana ahari abantu, ndetse bamwe birabahitana.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Baratuza yagize ati “Abitabye Imana, ni abantu bagera kuri cumi na batatu (13), abakomeretse ni mirongo itanu na barindwi (57) harimo abasivile mirongo itanu na bane (54) n’abasirikare batatu (3).”
Général de Brigade Gaspard Baratuza avuga kandi ko iriya mpanuka y’iturika ry’ububiko bw’intwaro, yangije ibindi binyuranye, birimo inzu n’imodoka byo mu bice binyuranye byegereye ahabereye kariya kaga.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, yavuze kandi ko “Ibikoresho n’inyubako bya gisirikare byarangiritse n’ibindi, byarahiye biratokombera.”
Yaboneyeho kandi guhumuriza Abarundi ko nubwo igisirikare cyabo “cyatakaje ibyo bikoresho, u Burundi buguma buhagaze neza no kurinda Abarundi n’ibyabo nk’uko byari bisanzwe.”
Ubwo ririya turika ryari rikimara kuba kandi, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko ryaturutse ku bibazo byabaye mu nzira z’amashanyarazi.
RADIOTV10









