Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bagikora ubuhinzi bwa gakondo kubera kutagerwaho n’imbuto zigezweho, bityo bakabona umusaruro w’intica ntikize.
Iyo utembereye imirenge igera kuri itandatu y’Akarere ka Ngororero ibonekamo ubuhinzi bw’urutoki, usanga bamwe mu bahinzi barwo bagikora ubuhinzi bwa gakondo bwiganjemo insina bita indaya. Bavuga ko urwo rutoki barumaranye imyaka isaga 25 batararuvugurura.
Bamwe mu baturage twasanze mu mirima yabo, mu Kagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero, basaba ko bafashwa kugerwaho n’imbuto z’urutoki zigezweho zabafasha kongera umusaruro no kwiteza imbere muri rusange.
Marcel ati “Tubonye amahirwe tukabona imbuto, tukabona n’abadufasha mu buryo bwo kuruvugurura bugezweho, byatubera byiza.”
Mukamurigo ati “None se ko tutazibona, kandi uhinga insina ugasanga irera agatoki kangana n’agapfunsi! Turasaba ko bazituzanira, umuntu akajya abona na mituweli, dore ko yazamutse.”
Cyakora, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bwatangiye urugendo rwo gufasha abaturage kuvugurura urutoki, kugira ngo babone umusaruro ubafasha kwivana mu bukene, nk’uko Bwana Nkusi Christophe uyobora aka Karere abisobanura.
Nkusi Christophe ati “Ni politiki nziza twafashe mu karere kacu tumaze kubona ko imbuto y’urutoki abaturage bacu bahinga idatanga umusaruro. Twafatanyije n’abafatanyabikorwa kugira ngo badufashe kuvugururira abaturage urutoki, bahinge urubahereza umusaruro.”
Imibare itangwa n’Akarere ka Ngororero igaragaza ko iyi gahunda yo kuvugurura urutoki imaze imyaka ibiri itangiriye mu tugari 37 two mu mirenge itandatu yo muri aka karere. Hakaba hamaze guterwa imibyare mishya igera ku bihumbi 500, mu gihe biteganyijwe ko mu myaka itatu n’igice urutoki rwose rwo muri aka karere ruzaba rwamaze kuvugururwa.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10







