Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umusore warongoye umugore umurusha imyaka 27 ari mu bifuza kuba Rudasumbwa w’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umusore warongoye umugore umurusha imyaka 27 ari mu bifuza kuba Rudasumbwa w’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kwizera Evariste wavuzweho cyane ubwo yasezeranaga na Mukaperezi Clotilde umurusha imyaka 27, ari mu bamaze kwiyandikisha bifuza guhatanira ikamba ry’umusore uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda [Mister Rwanda].

Nyuma y’ibyumweru bitatu hafunguwe uburyo bwo kwiyandikisha ku bifuza guhatana mu irushanwa Mister Rwanda, hamaze kwiyandikisha abagera kuri 300.

Muri aba bamaze kwiyandikisha barimo n’abasanzwe bazwi barimo Kwizera Evariste wagarutsweho cyane muri 2019 ubwo yasezeranaga na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27.

Uyu musore warongoye afite imyaka 21 y’amavuko agasezerana na Mukaperezida w’imyaka 48 y’amavuko, mu minsi ishize bongeye kuvugwaho cyane ubwo byatangazwaga ko uyu mugore ubu atwite.

Kwizera Evariste na we akaba ari mu bantu 300 biyandikishije ku rubuga bifuza kujya guhatana mu irushanwa rya Mister Rwanda.

Amabwiriza y’abagomba guhatana muri iri rushanwa arimo irivuga ko umuntu agomba kuba ari ingaragu mu gihe uyu Kwizera we yamaze kurushinga na Mukaperezida.

Kwizera na Mukaperezida bamaranye imyaka itatu

Kwizera yemeye ko yiyandikishije koko ndetse ko yifuza kujya mu bahatana ariko ko adafite icyizere ko bazamufata kuko we afite umugore mu buryo buzwi n’amategeko.

Mu bamaze kwiyandikisha kandi, harimo Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager ukunze kugaragara mu biganiro bitambuka kuri YouTube Channel.

Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda agomba kuba ari hagati y’imyaka 18 na 30 mu gihe Super Manager atangaza ko we afite imyaka 23 y’amavuko.

Umusore uzegukana iri kamba azahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Mu mashusho ashotorana umuhanzi Alto yeruye ko akunda Asinah umurusha imyaka itari micye

Next Post

Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Related Posts

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.