Mu gutangiza amarushanwa ya RDF Liberation Cup ategurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, mu mikino yabereye mu Ntara y’Amajyepfo, ikipe ya Diviziyo ya 4 yigaragaje itsinda Engineering Command mu mikino ibiri itandukanye.
Mu mupira w’amaguru (Football), Umukino wabereye kuri Sitade ya Kamena ,ikipe ya Division ya 4 yatsinze Engineering Command ibitego 2-0 mu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi n’ishyaka ku mpande zombi. Ni umukino wabonetsemo ubusatirizi bukomeye ku ruhande rwa Division ya 4, byatumye ibasha kubona intsinzi .
Mu mukino wa Volleyball, na bwo Division ya 4 yakomeje kwitwara neza itsinda Engineering Command amaseti 3 kuri 2, mu mukino wari uryoheye ijisho, aho amakipe yombi yasimburanaga gutsinda amaseti kugeza ku wa nyuma wagennye intsinzi.
Umutoza wa Division ya 4 mu mupira w’amaguru Munyaneza Juma yavuze ko bishimiye gutangira neza aya marushanwa,babona intsinzi anavuga ko intego ari ugukomeza kwitwara neza byanashoboka bagatwara igikombe
Yagize ati “Twiteguye iri rushanwa neza, kandi intsinzi y’uyu munsi iraduha icyizere cyo gukomeza gukora cyane mu mikino iri imbere ku buryo byanashoboka ko twakwegukana igikombe.”
Ku ruhande rwa Engineering Command, mu mupira w’amaguru Umutoza wayo Abdul Ishimwe yavuze ko nubwo ikipe ye yatsinzwe byatewe n’uukosa duto twagiye dukorwa na bamwe mu bakinnyi ariko akavuga ko byamuhaye ishusho yo gutegura indi mikino kugirango azayitsinde.
Ati “Gutsindwa byaturutse ku dukosa tumwe tw’abakinnyi bituma dutakaza umukino  uyu munsi ariko tugiye kongera imyitozo no gukosora aho twacitse intege kugira ngo tuzitware neza mu mikino itaha.”                                                                                                                           Â
Umutoza wa Division ya 4 muri Volleyball Uwizeyimana Jean de Dieu avuga ko ikipe ye yitwaye neza abakinnyi bakinnye neza uko bari bumvikanye kandi ko intego ari ugutwara igikombe.
Aya marushanwa  kandi yatangirijwe hirya no hino mu gihugu aho biteganyijwe ko igikombe cyizatangwa ku munsi wo kwibohora .iki gikombe kikazsahabwa ikipe izaba yabaye iya mbere.
Â

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10











