U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo mu mukino wa Volleyball (CAVB Men’s Club Championship) rizaba rikinwa ku nshuro ya 47.
Iri rushanwa rizaba guhera taliki 22 Mata kugeza ku ya 03 Gicurasi 2026 muri BK Arena no muri Petit Stade, rigereranywa nka champions league imenyerewe mu mupira w’amaguru rizitabirwa n’amakipe 26 aturutse hirya no hino muri Afurika yiyongera ku makipe ane azaba ahagarariye u Rwanda .
Amakipe ahagarariye u Rwanda ni APR VC ari na yo izafatwa nk’iyakiriye iri rushanwa kuko ari yo yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize, izaba iri kumwe na Police VC yabaye iya kabiri, Kepler VC yabaye iya gatatu na REG VC (Rwanda Energy Group ) yabaye iya kane yahawe uburenganzira ku munota wa nyuma n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (Confederation Africaine de Volleyball: CAVB ) .
Usibye aya makipe ane azaba ahagarariye u Rwanda, hari andi makipe 26 azaturuka mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’ibyo mu baturanyi.
Kenya izahagararirwa n’amakipe 3 ari yo General Service Unity, Kenya Ports Authority (KPA VC), Equity Bank Volleyball Club.
Uganda izohereza amakipe abiri ya Sport-S Volleyball Club na Nemo Stars Volleyball Club
Tanzania ni ikipe imwe ariyo Prisons Volleyball Club
U Burundi nabwo buzohereza ikipe imwe ya Rukinzo VC.
Ethiopia : Wolaitta Dicha Sports Club
Hirya y’akarere ni ibihugu bike byo muri Afurika y’Abirabura bizahagararirwa n’amakipe arenze imwe.
Cameroun izahagararirwa n’amakipe atatu arimo PAD VC (Port Autonome de Douala) ifite igikombe cya shampiyona yo muri Cameroun yamaze no kugera mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu gatatu hashyira kuri uyu wa kane taliki ya 16 Mata.
PAD VC niyo kipe yo hanze yageze mu Rwanda mbere y’izindi zose.
Andi makipe abiri azahagararira Cameroun ni Cameroon Sports Volleyball Club na Litto Team Volleyball Club
Ghana nayo izohereza amakipe atatu arimo Ghana Army Volleyball Club , El Wak Wings Volleyball Club na Kalibi Sporting Club.
Nigeria izohereza amakipe abiri ariyo Nigeria Customs Service na Kano Pillars Volleyball Club.
Côte d’Ivoire izaba ifite ikipe imwe ya AS INJS
Benin: Finances Volleyball Club
Gabon: Association Omnisports de la Garde Républicaine
Zimbabwe izahagararirwa n’ikipe imwe ya Black Rhinos Volleyball Club
Cape Verde: Atletico Clube Do Mindelo
Usibye mu bihugu byo muri Afurika y’abirabura, mu bihugu by’Abarabu bakunze no kwegukana amakipe akomeye anegukana iri rushanwa hazava amakipe y’ibigugu nk’ayo mu Misiri arimo Al Ahly Sporting Club na Petrojet Sporting Club
Libya: Swehly Volleyball Club
Maroc: Faith Union Sport
Tunisia: Moulidia Sportive De Salem
Amakipe 30 azagabanywa mu matsinda umunani buri ryose rigizwe n’amakipe 4 , hakuriikireho ibyiciro byo gukuranwamo (knockout stages ) , kuri iyi nshuro bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho amakipe yasezerewe yakurikizagaho uguhatanira imyanya kuko ubu bitazabaho.
Biteganyijwe ko amakipe ahagarariye u Rwanda azakinira imikino yayo yo mu matsinda muri BK Arena.
Ibirori bifungura iri rushanwa biteganyijwe kuwa gatatu taliki ya 22 Mata 2026. , nyuma yabyo hazakurikireho umukino ufungura wa APR VC n’indi kipe bizaba biri kumwe.



Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10










