Ibiganiro byahurije hamwe ubuyobozi bwa FERWAFA, Perezida wa Rayon Sports, Abdallah Murenzi n’uwa Kiyovu, David Nkurunziza byari bigamije gukemura ikibazo cy’umutoza Francis Haringingo, byarangije uyu mutoza yemerewe gutoza Rayon.
Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwavuze ko ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.
Ni ibiganiro byarimo Perezida wa Kiyovu Sports, David Nkurunziza, Perezida wa Association Rayon Sports, Abdallah Murenzi, n’umutoza Francis Christian Haringingo.
Iyi nama yize ku kibazo cy’umutoza Francis Haringingo, uherutse gusezera muri Kiyovu Sports ajya muri Association Rayon Sports.
FERWAFA yavuze ko “Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose kugira ngo umutoza Francis Haringingo ahabwe uruhushya rwo gutoza Association Rayon Sports” impande zose zagize icyo zumvikanaho.
Iri shyirahamwe rivuga ko “Umutoza Francis Christian Haringingo yemerewe gutoza ikipe ya Association Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kandi ryaboneyeho gushimira impande zose ku bw’imikoranire myiza yaranze inama yabaye.
Hari haherutse kuzamuka impaka, aho nyuma yuko Umutoza Francis Christian Haringingo atangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports ko ari umutoza mukuru mushya w’iyi kipe, ubuyobozi bwa Kiyovu bukavuga ko mu buryo bw’amasezerano, uyu mutoza akiri uwabo.
RADIOTV10










