• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

radiotv10by radiotv10
24/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi basanzwe ari umugabo n’umugore, Tuyizere Pierre Claver [Papi Claver] na Dorcas Ingabire, banagize itsinda bahuriyemo, bavuze uburyo binjiye mu rukundo babanje kubigirwamo inama n’abandi bantu babereye abahuza, bikarangira koko bakundanye bakanarushinga, aho barinze bakora ubukwe, umukobwa atarakandagira mu icumbi ry’umusore.

Papi Claver avuga ko yatangiye kubona Dorcas muri 2016 ubwo umusore wari inshuti ye yajyaga ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye akifuza ko bamenyana.

Ati “Nkabona ni umukobwa mwiza uri aho ngaho nyine […] ariko uwo musore akajya ambwira ngo ‘nyamara mbona uyu mukobwa muberanye’.”

Muri 2018, Dorcas yamenyanye n’umuvandimwe wa Claver witwa Musinga na we agakomeza kumubwira ko baberanye, kuko yabonaga ari umukobwa w’imico myiza.

Avuga ko aho Dorcas aziye muri Kigali, yajyaga amubona ndetse ko yari yatangiye kuba icyamamare. Ati “Aba umusitari kuko yari umukobwa mwiza. Umukobwa mwiza aramenyekana, noneho iyo ubaye mwiza uri muri ADEPR uba umeze nk’aho twese ari abasore bose bareba.”

Papi avuga ko yumvaga atajya mu byo gukundana na Dorcas kuko abasore benshi bifuzaga kumugira inshuti, ndetse ko yumvaga afite ubwoba ko aramutse amusabye urukundo atazarumwemerera.

Uwo muvandimwe we yakomeje kubimubwira amusaba ko yamwegera akamusaba urukundo, agahindukira akajya no kubibwira Dorcas.

Gusa ngo muri icyo gihe Imana yamuhishuriraga ko igiye kumukorera ubukwe, ngo ikamubwira ko “kandi nzaguha umudamu mwiza…”

Gusa ngo yarebaga mu bakobwa bose baziranye, ntamubone, agakomeza gusenga asaba Imana kuzamuha umugore mwiza imbere n’inyuma.

Ati “Umunsi umwe nicaye, ndavuga nti ‘uriya mukobwa mwiza uwagerageza’ ni bwo natangiye kumwandikira. Twari turimo gutegura isabukuru ya murumuna wanjye, duhuriramo na Dorcas, noneho ndavuga nti ‘reka mbike akanimero ntawamenya’ noneho uko nakabitse, na we abika akanjye.”

Avuga ko uko bandikiranaga, byagaragazaga ko bagenda bahuza mu kiganiro, kuva ku nshuro ya mbere, kuko na we yagaragazaga ubushake bwo kuganira.

Batangiye kuganira buri wese yiyumva mu wundi, batangira kwigana, buri umwe amenya icyo undi akunda n’icyo yanga bigera aho amwerurira ko amukunda.

Ati “Nabanje kubisasira, mubwira ko hari ijambo nshaka kumubwira, ariko na we wabonaga ko aritegereje. Ni uko ndarimubwira rero, arambwira ati ‘reka nzagusubize’ ndamubwira nti ‘ariko ngiye ntanyuzwe’ ariko na we amera nk’aho anyemereye, kuko ndabyibuka neza ko yambwiye ngo ‘ariko ntuhangayike’.”

Avuga ko mu ibyo byabaye mu ijoro ryari ryabanje, bucyeye “mu gitondo saa moya, nasanze yansubije, umenya na we atarasinziriye.”

Dorcas na we avuga ko yari yarakunze Papi, ariko ko yari ategereje ko ari we utera intambwe ya mbere akaza kubimwibwirira nk’uko bigenda mu muco nyarwanda.

Ati “Mu by’ukuri yagiye kumbwira ngo ‘ndagukunda’ numva mbizi neza ijana ku ijana ko agomba kubimbwira ahubwo ikibazo cyari ukwibaza ngo kuko ari gutinda kubimbwira.”

 

Barinze bashakana ataramusura aho yabaga

Bavuga ko kwemeranya ko bakundanye, byabaye mu mpera za 2018, ubundi bahita binjira mu mushinga wo kuzarushingana, kandi ko umusore yahise abwira umukobwa ko mu mwaka wa 2019 bazakora ubukwe.

Mu rugendo rwo gukundana no gutegura kuzabana, bakomeje kubiragiza Imana ndetse bakajya bahura bagasangira, ariko ko Dorcas atigeze agera aho Papi Claver yabanaga n’umusore mugenzi we.

Ati “Twarinze dukora ubukwe ntazi ahantu ataha, kandi twarapiganye na we abizi. Hari n’igihe yigeze kurwara dukundana, kuko nari mbizi ko agira appetite nkeya, nzi ko igihe yabuze appetite akunda gukoresha imbuto, ndagenda ndazigura, mfata moto ndazijyana mpagarara kuri kaburimbo ndamubwira nti ‘ohereza umuntu ndi kuri kaburimbo aha n’aha, aze azifate’.”

Avuga ko ibi bari barabyumvikanyeho, kuko icyari ngombwa kwari ukumenya ababyeyi be, na bo bakamumenya ariko ko atari kugera aho yari acumbitse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 6 =

Previous Post

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

Next Post

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.