Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Général Major Sultani Makenga yabwiye abayobozi bo mu bice bigenzura n’iri huriro ko ari bo cyerekezo gishya cyo kwibohora no kubaka Congo nshya izaramba.
Général Major Sultani Makenga yabibwiye abayobozi 395 bo mu nzego za Politiki ubwo basozaga amahugurwa ya mbere yiswe INTAKE001 “Uongozi Bora” (Imiyoborere Myiza).
Ni amahugurwa yari agamije gukomeza guhindura no kuvugurura no kubaka eta nshya mu miyoborere y’ibice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 kuva yabibohora.
Aya mahugurwa yagarutse ku nsanganyamatsiko zinyuranye, zirimo “kwitandukanya n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kugarura ubutegetsi bwa Leta, guteza imbere ubumwe n’imibereho myiza y’abaturage, no kurandura imigirire mibi imaze igihe kinini ibangamiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarananiwe.”
Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyabaye ku wa Kane tariki 23 Mata 2026 mu gikorwa cyabereye mu kigo cya Kanombe muri Teritwari ya Rutshuru, cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Général Major Sultani Makenga.
Iki gikorwa kandi cyarimo Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, Guverineri wa Kivu ya Ruhuru, Bahati Musanga Erasto, ndetse n’abandi basirikare bakuru muri M23.
Général Major Sultani Makenga mu ijambo rye, yasabye aba bayobozi kujya gushyira mu bikorwa inyigisho baherewe muri aya mahugurwa muri serivisi baha abatrurage.
Uyu Mugaba Mukuru wa M23 kandi yashimangiye ko iki kiragano gishya cy’abayobozi ari cyo musingi wo kwibohora guhamye ndetse no kongera kubaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irambye.
Yagize ati “Ubu ntibikiri ibyo gusezeranya abantu gusa, ahubwo bigomba kuba ibikorwa bifatika bigamije inyungu z’abaturage.”
Aba bayobozi kandi na bo bizeje ubuyobozi Bukuru bwa AFC/M23 kuzakora mu nyungu z’abaturage, kandi bagakomeza gushyigikira icyerekezo cy’iri huriro kigamije impinduramatwara.




RADIOTV10










