Sunday, July 26, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Umuhanzi w’umuraperi Ishimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe n’umubyeyi we, amushimira kuba yaramuhaye ubuzima; akanakomeza kumusengera.

Ni mu mafoto uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ari kumwe n’umubyeyi we w’umumama, ashyiraho ubutumwa bwo kumushimira.

Muri ubu butumwa buherekeje aya mafoto, Ish Kevin yagize ati “Yampaye ubuzima, ubundi anyigisha kubaho. Buri kimwe cyatangiriye kuri we, kandi kuba ndiho ni ikimenyetso cy’ubutwari bwe, amasengesho ye no kwitanga.”

Ish Kevin akunze kugaragaza ko ashyigikirwa n’ababyeyi be; ndetse umwaka ushize ubwo yitabiraga ryo gusiganwa ku modoka rizwi nka Sprint Rally GMT, yanahatanye n’umubyeyi we w’umupapa, Semana Genese.

Mu biganiro aba bombi bitabiriye ubwo biteguraga iri rushanwa, umubyeyi w’uyu muraperi, na we yavuze ko yashyigikiye umuhungu we mu bikorwa bye bya muzika.

Ish Kevin yashimiye umubyeyi we

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =