• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Nguesso umaze igihe gito arahiriye gukomeza kuyobora Congo yakiriwe na Putin mu Burusiya

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Nguesso umaze igihe gito arahiriye gukomeza kuyobora Congo yakiriwe na Putin mu Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, uri mu ruzinduko mu Burusiya, yahuye na mugenzi we w’iki Gihugu, Vladimir Vladimir Putin bagirana ibiganiro byo mu muhezo.

Ni mu ruzinduko rw’akazi, Denis Sassou Nguesso ari kugirira mu Burusiya kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2026, byatangaje ko Perezida wa Repubulika y’iki Gihugu, yakiriwe na mugenzi we wa kiriya Gihugu cy’u Burusiya.

Perezidansi ya Repubulika ya Congo, yavuze ko “Mu ruzinduko arimo mu Burusiya, Perezida Denis Sassou Nguesso, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2026, i Kremlin yakiriwe na mugenzi we Vladimir Putin, bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête).”

Mbere y’uku kwakirwa na mugenzi we, Perezida wa Congo Brazzaville kandi kuri uyu wa Gatatu yasuye ingoro y’ikirango cy’imva y’umusirikare utazwi, iherereye i Mascow mu Murwa mukuru wu Burusiya.

Uru ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Nguesso, ruteganyijwemo ibikorwa binyuranye birimo ibi biganiro yagiranye na mugenzi we, ndetse n’ibigomba guhuza amatsinda y’abayobozi ku mpande zombi.

Perezida Nguesso agiririye uruzinduko mu Burusiya nyuma y’ibyumweru bibiri arahiriye gukomeza kuyobora Congo Brazzaville, mu muhango wabereye kuri Stade Unity mu gace ka Kintélé, witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Putin yakiriye mugenzi we wa Congo, Denis Sassou Nguesso

Kuri uyu wa Gatatu kandi yasuye ikimenyetsi cy’imva y’umusirikare utazwi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump

Next Post

Umwuka uri gututuma muri Mali watumye Bufaransa busaba abaturage babwo bariyo kuhava byihuse

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Umwuka uri gututuma muri Mali watumye Bufaransa busaba abaturage babwo bariyo kuhava byihuse

Umwuka uri gututuma muri Mali watumye Bufaransa busaba abaturage babwo bariyo kuhava byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.