Friday, May 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Rugemana Amena uzwi nka Babu mu biganiro by’imyidagaduro, yemeje ko yasezeye mu kiganiro yakoraga ku Isibo TV, ndetse no kuri iki gitangazamakuru yari amazeho imyaka ine.

Amakuru y’isezera rya Babu mu kiganiro ‘The Choice Live’, yari amaze iminsi avugwa, ariko nyiri ubwite ntacyo arabitangazaho, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2026 ubwo yabyemezaga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Babu yemeje ko yasezeye muri iki kiganiro cy’imyidagaduro yari amazemo imyaka ine.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka ine y’umusaruro nkora mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV, ngisohotsemo mfite amashimwe yuzuye umutima.”

Yakomeje agira ati “Ku baturebaga ndetse n’itsinda ryose twakoranaga, ndabashimiye. Kuri Phil Peter [umunyamakuru bakoranaga mu kiganiro], kuba warangiriye icyizere byangize uwo ndiwe; kandi nzakomeza kubizirikana.”

Yavuze kandi imyaka ine amaze akorera iki gitangazamakuru cya Isibo TV, yakoze ibyo yari ashoboye. Ati “Natanze ibyo hari nshoboye. Imyaka 4 yari ishize ndi umukozi wa ISIBO TV The choice live Mwambereye umuryango kandi ni ko bizaguma.”

Uyu munyamakuru Babu nubwo atahise atangaza ibindi yerecyejemo, yasoje muri ubu butumwa bwe avuga ko yinjiye indi ntambwe nshya.

Babu yakoranaga ikiganiro na mugenzi we Phil Peter uri mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse na mugenzi wabo ukizamuka, uzwi nka Musoni.

Uyu munyamakuru wasezerye mu kiganiro The Choice Live, yari yakinjiyemo mu mwaka wa 2022 ubwo yasimburaga DC Clement washinze YouTube Channel ye.

Amakuru avuga ko Babu yaba agiye gukomereza ibikorwa bye, muri Kompanyi yashinze yitwa Rua, irimo igitangazamakuru cyitwa Rua News, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

Atumirwa n’ibindi bitangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + nineteen =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
30/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, yafatiwe icyemezo...

Hamenyekanye igihe Umunyamakuru Djihad n’abo baregwa hamwe bazasubirira imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe Umunyamakuru Djihad n’abo baregwa hamwe bazasubirira imbere y’Urukiko

by radiotv10
30/04/2026
0

Umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be baregwa hamwe mu rubanza rw’abashinjwa ibifitanye isano no guzakaza amashusho y’urukozasoni...

The Silent Pressure of “Looking Successful” on social media in Rwanda

The Silent Pressure of “Looking Successful” on social media in Rwanda

by radiotv10
30/04/2026
0

Scroll through your phone for just a few minutes and you’ll quickly get the feeling that everyone is doing well....

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

by radiotv10
29/04/2026
0

Umunyamakuru Mulindwa Augustine wari umaze imyaka 23 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, na mugenzi we Cyubahiro Bonaventure, basezeye iki...

Ubutumwa bw’ibyishimo bya Meddy ku isabukuru ya mbere y’umwana we wa kabiri

Ubutumwa bw’ibyishimo bya Meddy ku isabukuru ya mbere y’umwana we wa kabiri

by radiotv10
29/04/2026
0

Umuhanzi Meddy yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba umwana we w’ubuheta, yagize isabukuru y’umwaka umwe, avuba ko ntacyo Imana itamukoreye, bityo...

IZIHERUKA

Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari
IBYAMAMARE

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

by radiotv10
01/05/2026
0

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

01/05/2026
Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

01/05/2026
Should Social Media Be Banned for the Youth?

Should Social Media Be Banned for the Youth?

01/05/2026
Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

30/04/2026
Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

30/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.