• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Rugemana Amena uzwi nka Babu mu biganiro by’imyidagaduro, yemeje ko yasezeye mu kiganiro yakoraga ku Isibo TV, ndetse no kuri iki gitangazamakuru yari amazeho imyaka ine.

Amakuru y’isezera rya Babu mu kiganiro ‘The Choice Live’, yari amaze iminsi avugwa, ariko nyiri ubwite ntacyo arabitangazaho, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2026 ubwo yabyemezaga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Babu yemeje ko yasezeye muri iki kiganiro cy’imyidagaduro yari amazemo imyaka ine.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka ine y’umusaruro nkora mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV, ngisohotsemo mfite amashimwe yuzuye umutima.”

Yakomeje agira ati “Ku baturebaga ndetse n’itsinda ryose twakoranaga, ndabashimiye. Kuri Phil Peter [umunyamakuru bakoranaga mu kiganiro], kuba warangiriye icyizere byangize uwo ndiwe; kandi nzakomeza kubizirikana.”

Yavuze kandi imyaka ine amaze akorera iki gitangazamakuru cya Isibo TV, yakoze ibyo yari ashoboye. Ati “Natanze ibyo hari nshoboye. Imyaka 4 yari ishize ndi umukozi wa ISIBO TV The choice live Mwambereye umuryango kandi ni ko bizaguma.”

Uyu munyamakuru Babu nubwo atahise atangaza ibindi yerecyejemo, yasoje muri ubu butumwa bwe avuga ko yinjiye indi ntambwe nshya.

Babu yakoranaga ikiganiro na mugenzi we Phil Peter uri mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse na mugenzi wabo ukizamuka, uzwi nka Musoni.

Uyu munyamakuru wasezerye mu kiganiro The Choice Live, yari yakinjiyemo mu mwaka wa 2022 ubwo yasimburaga DC Clement washinze YouTube Channel ye.

Amakuru avuga ko Babu yaba agiye gukomereza ibikorwa bye, muri Kompanyi yashinze yitwa Rua, irimo igitangazamakuru cyitwa Rua News, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

Atumirwa n’ibindi bitangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 1 =

Previous Post

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

Next Post

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z'Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w'Umurenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.