Umunyabigwi Shabani Nonda wari mu bakandida 9 bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA), yakuyemo kandidatire ye ku mpamvu yise ize bwite.
Mu ibaruwa yandikiye abafana n’abakunzi ba ruhago muri Kongo, uyu munyabigwi wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu n’andi makipe menshi nka AS Monaco yanditse ati “Mbabajwe cyane no kubamenyesha ko nikuye mu kwiyamamariza kuyobora FECOFA.”
Nonda yashimiye abamushyigikiye kuva yatangira uru rugendo aho yagize ati “Ndashimira itsinda ryanjye ryari rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza, inshuti zanjye n’abantu bose bizeye uyu mushinga. Gukorera umupira w’amaguru wa Kongo bizakomeza kuba intego yanjye, nzakomeza kuwuteza imbere mu buryo bwanjye.”
Uku kwivana mu bakandida kwabaye nyuma y’amasaha make komisiyo y’amatora ya FECOFA ifashe umwanzuro wo gutesha agaciro kandidatire ye, ivuga ko dosiye ye itujuje ibisabwa bimwe by’ingenzi.
Nonda n’abandi bakandida 5 barimo abakomeye bari basabwe kuzuza ibyangombwa byabo bibura , mbere yuko hasohorwa urutonde rwa nyuma rw’abakandida bemewe , urutonde ruzajya hanze kuya 11 Gicurasi 2026.
Ntibiramenyekana niba Nonda Shabani azashyigikira undi mukandida, kuko kugeza ubu ataragira icyo abitangazaho.
Uku kwivana mu matora kuragaragaza ko aya matora azaba kuya 20 Gicurasi ageze ahakomeye kandi ari gukurikirwa cyane.
Hari abagaragaje ko ugukuramo kandidatire kwa Nonda Shabani bifitanye isano no guharurira inzira umukandida Véron Mosengo Omba bivugwa ko yatanzwe na Perezida w’Igihugu Félix Antoine Tshisekedi.
Nonda yafatwaga nk’ushobora guhangana na Véron Mosengo kuko akunzwe cyane muri Kongo nk’uwakanyujijeho kandi wabaga cyane muri ruhago y’iki Gihugu.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











