Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ibitero bikomeje kugabwa n’uruhande bahanganye birimo ibyibasira amatungo y’abaturage, bigamije gukomeza gushyira mu kaga ubuzima n’imibereho byabo.
Ni nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, uruhande rugizwe n’abarimo FARDC, rugabye ibitero mu bice binyuranye birimo ibyo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu rukerera rwo ku Cyumweru “uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwagabye igitero muri Lokarite ya Rushoga muri Teritwari ya Masisi. Abasivile bibasiwe kandi amatungo arenga 56 yishwe, amwe yakaswe ibice andi aricwa, bigaragaza umugambi w’iterabwoba ugamije gushyira mu kaca imibereho y’abaturage bo muri aka gace.”
Kanyuka yavuze kandi ko n’ubundi kuri iki Cyumweru, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye ibindi bitero byinshi, rukoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.
Harimo igitero cyagabwe saa 11:53 ndetse n’ikindi cyabaye saa 14:40, byibasiye abaturage bo mu gace ka Lumbishi, ndetse n’ikindi cyabaye saa 13:20 muri Lokarite ya Rutare muri Teritwari ya Kalehe.
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko “Ibi bitero byasenye imitungo y’abaturage b’abasivile, bitera ubwoba mu baturage, ndetse benshi bava mu byabo barahunga.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yakomeje avuga ko bitewe n’ibi bikorwa byose bikomeje guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iri Huriro risaba umuryango mpuzamahanga kwita kuri ibi bikorwa bibi biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, no kugira icyo ukora.
Yavuze kandi ko binakomeza guha umukoro iri Huroro rya AFC/M23 wo kurinda no kurwana ku baturage bibasiwe n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, bukomeje kugaragaza ko bushaka kubarimbura.
RADIOTV10










