Ubuyobozi bw’lkigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), bwatangaje ko serivisi zitangirwa ku biro byacyo, zabaye zihagaze mu gihe kitazwi, kikamenyesha ko izitangirwa ku ikoranabuhanga zo zizakomeza. Iki kigo na cyo gikorera mu nyubako ikoreramo RDB yabaye ihagaritswe by’agateganyo.
Iki Kigo gitangaje ibi nyuma yuko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kuri uyu wa Mbere tariki 04 rutangaje ko guhera none tariki 05 Gicurasi 2026, inyubako yarwo izafungwa by’agateganyo kubera imirimo yateganyijwe yo kuyivugurura.
Iyi nyubako iherereye ku Gishushu mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, isanzwe ikoreramo ibindi Bigo bya Leta binyuranye, birimo iki cya RDB, lkigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA/Rwanda Housing Authority), n’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB/Rwanda Mines, Oil and Petroleum Board).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi, lkigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyashyize hanze itangazo rimenyesha abantu bose ko serivisi cyatangiraga ku Biro byacyo, zabaye zihagaze.
Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “Guhagarika by’agateganyo serivisi zitangirwa ku biro bya REMA” rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bw’lkigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga bidukikije (REMA) buramenyesha abakigana ko serivisi zatangirwaga ku biro bya REMA zizaba zihagaze.”
Rikomeza rigira riti “REMA irizeza abayigana bose ko serivisi zizakomeza gutangwa n’abakozi babishinzwe bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.”
Ubuyobozi bwa REMA kandi bwagaragaje imyirondoro y’abakozi bayo bashobora gufasha abifuza serivisi zinyuranye, zirimo izijyanye n’amasashe na pulasitike zikoreshwa rimwe, iby’uruhushya rwo gutumiza mu Rwanda moto zakoreshejwe, Icyemezo cy’igenzura ry’ibidukikije, ndetse n’izijyanye n’amabwiriza ajyanye n’imicungire y’imyanda irimo ibinyabutabire byica (uburozi).

RADIOTV10








