Mu bihano byakatiwe Umuvangamiziki Shema Arnold de Bosscher uzwi nka Dj Toxxyk, harimo icy’imirimo y’inyungu rusange, aho itegeko riteganya iki gihano, rigaragaza uko gikorwa, ndetse n’ibikorwa n’uwagikatiwe birimo gutunganya ibishanga, kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashuri.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026 rwahamije ibyaha Dj Toxxyk waregwaga ibirimo ibishingiye ku mpanuka yakoze umwaka ushize igahitana ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.
Ibihano byafatiwe uyu muvangamiziki, ni igihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.
Itegeko rivuga iki ku gihano cy’imirimo y’inyungu rusange
Uwakatiwe igihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange, iteganywa n’Iteka rya Perezida N°66/01 ryo kuwa 02/11/2012 rigena uburyo TIG ishyirwa mu bikorwa.
Ingingo ya kabiri y’iri Teka igaragaza abantu bakora TIG, mu gaka karyo ka gatatu yerekana ko mu bakora iki gihano harimo uwahamwe n’icyaha gihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu (5).
Iri Teka rigaragaza ko uwakatiwe iki gihano cy’imirimo nsimburagifungo, akora iminsi itatu mu cyumweru, akaba asabwa gukora amasaha atanu ku munsi.
Imwe mu mirimo ikorwa nk’uko igaragara mu ngingo ya gatandatu y’iri Teka, Kurwanya isuri; Gufata neza inzuzi n’ibiyaga; Gufata neza ibidukikije, gutera ibiti no gukorera amashyamba; Gutunganya ibishanga n’amaterasi y’indinganire; Gukora Imirimo y’ubwubatsi; Gufata neza amazu ya Leta n’ibindi byo mu mutungo wayo, nk’ubusitani abantu baruhukiramo n’ubusitani bw’umurimbo; Kubaka no gusana amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima, amazu y’abatishoboye n’ibibuga by’imikino; Kubaka no gusana imihanda n’amateme;
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) nirwo rushinzwe gukurikirana abakatiwe n’inkiko igihano nsimburagifungo.
Umurimo wose ukorwa muri iyi mirimo, ucungwa n’urwego rwa TIG (TIG Service) mu nzego z’ibanze. RCS ishyira mu bikorwa ‘Community Services Penality’ aho uwagikatiwe n’Inkiko akora ibikorwa bitandukanye iminsi itatu mu cyumweru ataha iwe mu rugo, agakora amasaha atanu ku munsi.
Kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2025 hari abagororwa 4 836 bakatiwe iki gihano n’Inkiko, ababonetse mu Turere ni 1 571 muri bo 843 batangiye gukora ibihano bakatiwe hirya no hino mu Turere mu gihe abandi barimo gushakishwa kugira ngo na bo batangire.

RADIOTV10








