Perezida Paul Kagame yishimiye umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cya UEFA Champions League, wahuje amakipe abiri yamamaza Visit Rwanda, Arsenal na Atlético de Madrid, warangiye iyi yo mu Bwongereza ibonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma.
Uyu mukino wa 1/2 wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026 wari uwo kwishyura dore ko ubanza wabaye mu cyumweru gishize wari warangiye amakipe anganyije 1-1.
Uyu wo kwishyura warangiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ibonye igitego 1-0, cyatumye ihita isezerera Atlético de Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Perezida Paul Kagame wanarebye imbonankubone umukino ubanza wo mu cyumweru gishize, yavuze ko yishimiye kureba uyu mukino w’amakipe abiri yombi akorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo muri gahunda ya Visit Rwanda.
Yagize ati “Umukino mwiza hagati y’amakipe y’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda Atlético de Madrid na Arsenal.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yaboneyeho gushimira ikipe ya Arsenal asanzwe anakunda kuva cyera. Ati “Ndashimira Arsenal FC ku bw’intsinzi no kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.”
Uyu mukino urakurikirwa n’undi uhuza amakipe abiri na akorana n’u Rwanda, arimo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na yo yamamaza Visit Rwanda, kimwe na Bayern Munich yo mu Budage ikorana n’u Rwanda mu iterambere rya ruhago no kuzamura abafite impano.
Uyu mukino utegerejwe uyu munsi, na wo wabanjirijwe n’ubanza na wo Perezida Kagame yarebye wabaye mu cyumweru gishize, warangiye PSG ibonye intsinzi y’ibitego 5-4.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yifuza ko umufatanyabikorwa w’imena wa Visit Rwanda ari we watwara iki gikombe cya UEFA Champions League.

RADIOTV10











