• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hon.Gatabazi yahaye ikaze bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse

radiotv10by radiotv10
06/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hon.Gatabazi yahaye ikaze bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare, yatangaje ko abantu batanu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, bageze mu kigo cya Mutobo, bavuye i Goma, aho bazanye n’imiryango yabo yo yajyanywe i Nyarushishi, avuga ko baza bafite ubwoba kubera ibinyoma babwirwa iyo bakiri hakurya, ko nibagera mu Rwanda bazicwa.

Gatabazi yabitangaje mu butumwa yatambukije, bugaragaza ubwo yariho aganira n’aba bantu batanu, bose b’igitsinagabo, ubwo bageraga muri iki kigo cya Mutobo, bagiye gutorezwamo mbere yo gusezererwa bakajya mu buzima busanzwe.

Muri ubu butumwa yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, Hon. Gatabazi yagize ati “Abahoze muri FDLR bagera kuri 5 uyu munsi bageze i Mutobo cya Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission baturutse i Goma.”

Komiseri muri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare, yakomeje avuga ko aba bantu baje bazanye n’imiryango yabo.

Ati “Bakaba baraje n’imiryango yabo yakomereje i Nyarushishi mbere yo kwerekeza mu Turere twabo. Baba bafite ubwoba batizeye ko baramuka bitewe n’uko mu buzima bwabo babwiwe ko utashye wese yicwa.”

U Rwanda rumaze iminsi rwakira Abanyarwanda bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko baba barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, ubangira gutaha, ukabahoza ku binyoma ko umuntu wese ugeze mu Rwanda agirirwa nabi.

Aba Banyarwanda bagiye bagaragaza ibyishimo ubwo babaga bakandagiye ku butaka bw’Igihugu cyabo, bavuga ko ibyo babwirwaga byose basanze ari ibinyoma, kubera uburyo bakiranwa urugwiro ruhebuje.

Batanu bahoze ari abarwanyi ba FDLR bageze i Mutobo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 13 =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye imurikabikorwa rikomeye ry’intwaro muri Türkiye

Next Post

Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.