• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere

radiotv10by radiotv10
06/05/2026
in AMAHANGA
0
Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 45 wo mu Karere ka Mitooma muri Uganda, ari mu maboko ya polisi nyuma yo gutegeka umwana abereye mukase kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda imyenda, agamije kumwivugana.

Uyu mugore asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rweibare II muri Paruwasi ya Kyanzire mu Mujyi wa Kashenshero, aho yatawe muri yombi tariki 01 Gicurasi 2025, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mitooma mu gihe iperereza rigikomeje.

Polisi yo muri aka Karere ka Mitooma ishinja uyu mugore guhatira umwana w’imyaka umunani (8) usanzwe ari uw’umugabo we, kumira inshinge 46 zipfunyitse mu gapfunyika, byatumye umwana aremba, ubu akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Mbarara nyuma yo kubagwa agakurwamo ziriya nshinge.

Polisi ivuga ko uyu mugore Juliet Tushabeomwe, yategetse uriya mwana kumira ziriya nshinge agamije kumwivugana, akaba ari na yo mpamvu akekwaho icyaha cyo kugambirira kwica.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Bushenyi, Godfrey Achiria, yemeje ifatwa ry’uyu mugore, avuga ko akekwaho icyaha cyo gushaka kwica.

Yagize ati “Twafashe ukekwaho icyaha kugira ngo bidufashe mu iperereza ku birego by’uko umwana yategetswe kumira inshinge. Arashinjwa kugerageza kwica mu gihe iperereza rikomeje.”

Mbere yuko uyu mwana ajyanwa kwa muganga, yabanje kugira ububabare bukomeye mu nda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, byatumye nyirasenge witwa Birungi Eunice, amujyana kwa muganga.

Ibizamini byakorewe uyu mwana mu Bitaro by’Abadivantisiti bishinzwe gufata amashusho y’imbere mu mubiri bizwi nka ‘Gava Imaging Centre and Ishaka Adventist Hospital’ birimo ibya X-ray na CT scan, byagaragaje ibintu by’ibyuma mu nda y’uyu mwana.

Nyuma yoherejwe mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Mbarara, aho yajyanywe mu cyumba kivurirwamo abana. Abaganga bavuga ko kugeza ubu uyu mwana yakuwemo inshinge 46 mu nda ye hakoreshejwe uburyo bwo kumubaga, ndetse bakizeza ko azakira.

Amakuru avuga ko uriya mugore ukekwaho icyaha yapfunyitse inshinge mu mpapuro, ubundi agategeka uriya mwana kuzimira, akanamuha igikoma cyo kuzimirisha.

Twinomugisha Simon, Se w’uyu umwana, akaba n’umugabo w’uyu mugore ukekwaho icyaha, yabwiye polisi ko asanzwe afitanye ibibazo n’uyu mugore.

Yagize ati “Umugore wanjye ntiyashakaga ko umuhungu wanjye avugana na nyina. Yambwiraga ngo nzahagarike bitabaye ibyo ko azamwirukana akajya kwa nyina.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Perezida Museveni yoherereje Tshisekedi intumwa imushyiriye ubutumwa

Next Post

Umukozi w’Umurenge ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 1,5Frw akoresheje amayeri ngo yashakaga gukemura akabazo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Umukozi w’Umurenge ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 1,5Frw akoresheje amayeri ngo yashakaga gukemura akabazo

Umukozi w’Umurenge ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 1,5Frw akoresheje amayeri ngo yashakaga gukemura akabazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.