• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza

radiotv10by radiotv10
06/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza
Share on FacebookShare on Twitter

Pereza Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yabaye ahagaritse ibikorwa bya gisirikare byo gufungura inzira ya Hormuz kugira ngo ahe amahirwe ibiganiro biriho bikorwa, ibintu byatumye igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli muri America kigabanukaho $2.30 ku kagunguru, ari na cyo gipimo kiza kibayeho kuva mu mezi abiri ashize.

Trump yatangaje ko ahagaritse ibi bikorwa bya gisirikare byo guherekeza amato anyura muri uriya muhora, ku “bw’intambwe” iri guterwa mu biganiro by’imishyikirano biri kurangwa “nubwumvikane bwuzuye kandi bwa nyuma bw’abahagarariye Iran” mu biganiro.

Trump yavuze ko ibi bikorwa bizahagarara mu “igihe gito” kugira ngo harebwe niba amasezerano na Tehran ashobora kugerwaho.

Mbere gato, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America Marco Rubio yari yatangaje ko ku wa Mbere hatangiye gukoreshwa imbaraga zo guherekeza amato muri uriya muhora. Kuva intambara yatangira, iyi nzira yafunzwe, yabangamiye ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli hafi 20% bikoreshwa ku isi, ndetse biteza ikibazo gikomeye cy’ingufu ku isi.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Twemeranyije ko, mu gihe umushinga uzakomeza gukora neza, ibikorwa bizahagarara mu gihe gito kugira ngo harebwe niba amasezerano ashobora kugerwaho akanasinywa.”

Gusa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubutegetsi bw’i Tehran muri Iran, bwo ntacyo buratangaza kuri iki cyemezo ndetse n’ibyatangajwe na Perezida Trump.

Nyuma gato y’ubutumwa bwa Trump, ​ibiciro bya peteroli y’Abanyamerika byagabanutseho $2.30, bijya munsi ya $100 ku kagunguru kamwe, ikigero cyiza kubayeho kuva mu mezi abiri ashize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − thirteen =

Previous Post

Polisi ya Uganda yafashe abarimo Abanya-Nigeria bakekwaho ibyaha bikomeye inafata intwaro n’imyambaro ya gisirikare

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.