Wednesday, May 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza

radiotv10by radiotv10
06/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza
Share on FacebookShare on Twitter

Pereza Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yabaye ahagaritse ibikorwa bya gisirikare byo gufungura inzira ya Hormuz kugira ngo ahe amahirwe ibiganiro biriho bikorwa, ibintu byatumye igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli muri America kigabanukaho $2.30 ku kagunguru, ari na cyo gipimo kiza kibayeho kuva mu mezi abiri ashize.

Trump yatangaje ko ahagaritse ibi bikorwa bya gisirikare byo guherekeza amato anyura muri uriya muhora, ku “bw’intambwe” iri guterwa mu biganiro by’imishyikirano biri kurangwa “nubwumvikane bwuzuye kandi bwa nyuma bw’abahagarariye Iran” mu biganiro.

Trump yavuze ko ibi bikorwa bizahagarara mu “igihe gito” kugira ngo harebwe niba amasezerano na Tehran ashobora kugerwaho.

Mbere gato, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America Marco Rubio yari yatangaje ko ku wa Mbere hatangiye gukoreshwa imbaraga zo guherekeza amato muri uriya muhora. Kuva intambara yatangira, iyi nzira yafunzwe, yabangamiye ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli hafi 20% bikoreshwa ku isi, ndetse biteza ikibazo gikomeye cy’ingufu ku isi.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Twemeranyije ko, mu gihe umushinga uzakomeza gukora neza, ibikorwa bizahagarara mu gihe gito kugira ngo harebwe niba amasezerano ashobora kugerwaho akanasinywa.”

Gusa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubutegetsi bw’i Tehran muri Iran, bwo ntacyo buratangaza kuri iki cyemezo ndetse n’ibyatangajwe na Perezida Trump.

Nyuma gato y’ubutumwa bwa Trump, ​ibiciro bya peteroli y’Abanyamerika byagabanutseho $2.30, bijya munsi ya $100 ku kagunguru kamwe, ikigero cyiza kubayeho kuva mu mezi abiri ashize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

MTN RWANDA AND INFINIX LAUNCH SMART 20, EXPANDING ACCESS TO RELIABLE SMARTPHONES ACROSS THE COUNTRY

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Related Posts

Polisi ya Uganda yafashe abarimo Abanya-Nigeria bakekwaho ibyaha bikomeye inafata intwaro n’imyambaro ya gisirikare

by radiotv10
06/05/2026
0

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umuturage ukekwaho ibyaha by’ubugizi bwa nabi wo mu Karere ka Kisoro, n’Abanya-Nigeria babiri, muri...

Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

by radiotv10
06/05/2026
0

Umunyeshuri w’umugore utwite wiga muri kaminuza ya Bishop Stuart University iherereye i Mbarara muri Uganda, yapfukamishijwe imbere ya bagenzi be...

Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere

Umugore wo muri Uganda akurikiranyweho gukorera umwana abereye mukase igikorwa cy’ubugome ndengakamere

by radiotv10
06/05/2026
0

Umugore w’imyaka 45 wo mu Karere ka Mitooma muri Uganda, ari mu maboko ya polisi nyuma yo gutegeka umwana abereye...

Perezida Museveni yoherereje Tshisekedi intumwa imushyiriye ubutumwa

Perezida Museveni yoherereje Tshisekedi intumwa imushyiriye ubutumwa

by radiotv10
06/05/2026
0

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye intumwa ya Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, imushyiriye ubutumwa...

Abarimu b’ishuri ribanza rimwe muri Congo bamaze amezi umunani badahembwa bigaragambije

Abarimu b’ishuri ribanza rimwe muri Congo bamaze amezi umunani badahembwa bigaragambije

by radiotv10
06/05/2026
0

Abarimo b’Ishuri ribanza ryo mu Ntara ya Kasaï-Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo, basaba kwishyurwa imishahara y’amezi...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
MU RWANDA

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

by radiotv10
06/05/2026
0

Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza

Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza

06/05/2026
MTN RWANDA AND INFINIX LAUNCH SMART 20, EXPANDING ACCESS TO RELIABLE SMARTPHONES ACROSS THE COUNTRY

MTN RWANDA AND INFINIX LAUNCH SMART 20, EXPANDING ACCESS TO RELIABLE SMARTPHONES ACROSS THE COUNTRY

06/05/2026
Polisi ya Uganda yafashe abarimo Abanya-Nigeria bakekwaho ibyaha bikomeye inafata intwaro n’imyambaro ya gisirikare

Polisi ya Uganda yafashe abarimo Abanya-Nigeria bakekwaho ibyaha bikomeye inafata intwaro n’imyambaro ya gisirikare

06/05/2026
Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

Umunyeshuri utwite wo muri Kaminuza muri Uganda yapfukamishijwe imbere kubera kwiba telefone

06/05/2026
Hon.Gatabazi yahaye ikaze bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse

ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Icyemezo Trump yafashe cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita bigabanuka ku gipimo cyiza

MTN RWANDA AND INFINIX LAUNCH SMART 20, EXPANDING ACCESS TO RELIABLE SMARTPHONES ACROSS THE COUNTRY

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.