Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ku butumire bwa mugenzi we Duma Gideon Boko, bazanagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano n’imikoranire.
Umukuru w’u Rwanda, yageze muri Botswana kuri uyu wa Gatatu tariki 06, mu ruzinduko ruzageza kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026.
Perezida Kagame agiye muri Botswana, asanga hamaze iminsi habera ibiganiro bihuza abayobozi b’impande zombi, bigamije kwagura imikoranire n’ubufatanye.
Ibi biganiro by’Inama ya Kabiri ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho hagati ya Botswana n’u Rwanda igamije ubufatanye (JPCC/ Joint Permanent Commission on Cooperation), yabaye kuva ku ya 04 kugeza ku ya 05 Gicurasi 2026, byashimangiye ubufatanye buhamye kandi bushingiye ku musaruro hagati y’Ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Botswana, Hon. Phenyo Butale, ni bo bayoboye ibi biganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026.
Aba bakuriye dipolomasi z’Ibihugu byombi kandi banishimiye amasezerano y’ingenzi atandatu, ashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi, mu muhango uyoborwa n’abakuru b’Ibihugu byombi.
Amwe mu masezerano ategerejwe gusinywa, harimo ay’imigenderanire y’abatuye ibi Bihugu, aho byitezweho Guverinoma zabyo zikuraniraho visa, ku buryo ababituye bazarushaho kugenderanira.
Harasinywa kandi amasezerano ajyanye n’imikoranire mu by’ubucuruzi n’ishoramari, yitezweho korohereza abashoramari bo muri ibi Bihugu, gukorera mu buri Gihugu ku mpande zombi.

RADIOTV10









