Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakipe y’u Rwanda muri Handball yageze muri 1/2 mu mikino y’akarere

Amakipe y’u Rwanda muri Handball yageze muri 1/2 mu mikino y’akarere

I Addis Ababa muri Ethiopia hasojwe imikino y’amatsinda y’irushanwa IHF Trophy/Zone 5 mu mukino wa Handaball, aho amakipe y’u Rwanda yasoje ayoboye amatsinda.

U-18, u Rwanda rwakuyemo ibitego 8 rutsinda umukino: Wari umukino utoroshye aho igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Kenya iri imbere n’ibitego 27 kuri 22, igice cya kabiri kigitangira Kenya yakomeje kujya imbere ishyiramo ikinyuranyo cy’ibitego 8 (30-22), abana b’u Rwanda baje gukora iyo bwabaga ibitego babimaramo, birangira batsinze Kenya ibitego 49 kuri 48.U-20, imbere y’abafana ba Ethiopia, u Rwanda rwitwaye neza

Ni umukino igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruhagaze neza aho rwari rwatsinze Ethiopia ibitego 18 kuri 12.

Mu gice cya kabiri bafashijwe n’umurindi w’abafana, Ethiopia ibitego yaje kubimaramo ndetse ijya imbere u Rwanda ho ibitego 2, ariko abasore b’u Rwanda baza kongera kujya imbere umukino urangira u Rwanda rutsinze Ethiopia ibitego 39 kuri 35

Gahunda ya 1/2

U-18

Rwanda vs Uganda
Kenya vs BurundiU-20

Rwanda vs Kenya
Ethiopia vs Uganda

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 1 =