Abantu bane barimo uwahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakukurikiranyweho kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro w’amafaranga agera muri miliyoni 226 Frw.
Nk’uko byatangajwe na RIB, yavuze ko “yafunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).”
RIB ivuga ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza rugira ruti “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana na 226 790 877 Frw yanyerejwe.”
RIB yaboneyeho kongera gutanga inamva, ivuga ko “iburira abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta kubahiriza amategeko abigenga kuko kunyuranya na yo bigira ingaruka ku muturage no ku iterambere ry’Igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.”
Aba uko ari bane bakekwa muri iki cyaha, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10








