Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Imodoka yari iparitse bagiye kubona babona iragurumanye bitera urujijo

radiotv10by radiotv10
08/01/2022
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Imodoka yari iparitse bagiye kubona babona iragurumanye bitera urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bagiye kubona bakabona imodoka yari iparitse mu rugo iri kugurumana bakihutira kuzimya ariko bikaba iby’ubusa.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoro wo kuri uyu wa Gatanu tariki Indwi Mutarama 2022 mu Mudugudu wa Mpingayanyanza mu Kagari ka Rukatsa.

Abaturanyi b’uru rugo rwari ruparitsemo iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, bavuga ko batazi icyateye iyi nkongi ahubwo ko babonye umwotsi upfupfunuka muri iki gipangu bakaza baje kureba ibibaye bagasanga imodoka iri kugurumana.

Bavuga ko bagerageje kuyizima bakoresheje itaka ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko iyi nkongi yari yamaze kuba nyinshi bituma imodoka ishya yose igakongoka.

Bakangaranye bibaza icyateye iyi modoka gushya kuko itagendaga ndetse ikaba itari ifite ikibazo ku buryo yafatwa n’iyi nkongi.

Gusa ngo bagerageje gukura ibintu byari mu cyumba cyegeranye n’aho iyi modoka yahiriye kugira ngo kitaza gufatwa ibyarimo bikangirika ariko ku bw’amahirwe nticyafashwe.

Mu Karere ka Kicukiro hamaze iminsi humvikana impanuka z’imodoka zishya aho mu tariki 30 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanda mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yari isanzwe itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi y’Umuriro igashya irakongoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Ngo umunyabubasha yamuhuguje imodoka yaguze miliyoni 10 n’inzego yitabaje bisa nko kwasa urutare

Next Post

Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

Related Posts

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

by radiotv10
16/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko amazi y'imvura aturuka ku muhanda wa Kaburimbo...

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse...

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Abasenateri bagaragaje ibibazo bikigaragara mu mikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Poste de Santé), birimo kuba hari akora iminsi itatu gusa mu cyumweru...

IZIHERUKA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho
MU RWANDA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.