Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Imodoka yari iparitse bagiye kubona babona iragurumanye bitera urujijo

radiotv10by radiotv10
08/01/2022
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Imodoka yari iparitse bagiye kubona babona iragurumanye bitera urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bagiye kubona bakabona imodoka yari iparitse mu rugo iri kugurumana bakihutira kuzimya ariko bikaba iby’ubusa.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoro wo kuri uyu wa Gatanu tariki Indwi Mutarama 2022 mu Mudugudu wa Mpingayanyanza mu Kagari ka Rukatsa.

Abaturanyi b’uru rugo rwari ruparitsemo iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, bavuga ko batazi icyateye iyi nkongi ahubwo ko babonye umwotsi upfupfunuka muri iki gipangu bakaza baje kureba ibibaye bagasanga imodoka iri kugurumana.

Bavuga ko bagerageje kuyizima bakoresheje itaka ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko iyi nkongi yari yamaze kuba nyinshi bituma imodoka ishya yose igakongoka.

Bakangaranye bibaza icyateye iyi modoka gushya kuko itagendaga ndetse ikaba itari ifite ikibazo ku buryo yafatwa n’iyi nkongi.

Gusa ngo bagerageje gukura ibintu byari mu cyumba cyegeranye n’aho iyi modoka yahiriye kugira ngo kitaza gufatwa ibyarimo bikangirika ariko ku bw’amahirwe nticyafashwe.

Mu Karere ka Kicukiro hamaze iminsi humvikana impanuka z’imodoka zishya aho mu tariki 30 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanda mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yari isanzwe itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi y’Umuriro igashya irakongoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − six =

Previous Post

Ngo umunyabubasha yamuhuguje imodoka yaguze miliyoni 10 n’inzego yitabaje bisa nko kwasa urutare

Next Post

Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.