Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko bwakemuye ikibazo cy’abakoze imirimo yo gutera ubusitani muri uyu Mujyi ubwo mu Rwanda habaga Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare, ntibishyurwe arenga miliyoni 10 Frw.
Abateye ubusitani, bavuga ko bari bagiranye amasezerano na Kigali Youth Cooperatives Gasabo, bavugaga ko bakoze imirimo yo gutera ubusitani mu Mujyi wa Kigali ubwo habaga Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare UCI Road World Championships yabaye umwaka ushize.
Bavuga ko iyi Koperative yari yabemereye ko bazishyurwa nyuma y’iminsi 15 barangije igikorwa, ariko ntibishyurwe amafaranga bakobokeye.
Ubuyobozi bw’iyi Koperative y’Urubyiruko, na bwo bwavugaga ko kutishyurwa kw’aba bantu, byatewe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwari butarabishyura, mu gihe ariya masezerano yari yashyizweho umukono tariki 16 Nzeri 2025, kandi abateye buriya busitani bari bizejwe kwishyurwa mu minsi 15.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nyuma yo kugezwaho iki kibazo no kugikurikirana, yemeje ko koko cyabayeho ariko ko cyamaze gukemurwa.
Yagize ati “Ni byo koko, Koperative y’urubyiruko ya Gasabo ni yo yahawe akazi ko gutera ubusitani ahantu hatandukanye. Yagiranye amasezerano na Alioni Multisuply kugira ngo iyifashe kurangiza ako kazi mu gihe gito.”
Emma Claudine akomeza agira ati “Hakurikijwe amategeko agenda imyishyurize mu bigo bya Leta, Koperative yatanze raporo n’ibindi bisabwa, ariko bituzuye.”
Arongera ati “Ibyari byasabwe bibura byagejejwe ku Mujyi wa Kigali kandi no kwishyura byamaze gukorwa.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yibukije ko uru rwego rwishyura binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, bityo ko abakorana na rwo bagomba kujya bakurikiza ibiba byasabwe.
RADIOTV10







