Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukobwa ukora mu rugo rwo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, ngo amuhora kuba yatinze guteka
Ni nyuma yuko umunyamakuru Ndahiro Valens Papy agaragaje ikibazo cy’uyu mukobwa watwitswe n’umukoresha we ngo usanzwe ari umuganga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, uyu munyamakuru yavuze ko abaturage bo muri uriya Murenge, “batabariza umwana w’umukobwa wakoraga mu rugo rw’umuganga witwa Jeannine ngo aho yamutwikishije amazi agashya umubiri wose kuri ubu akaba arembeye mu Bitaro bya Muhororo.”
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa yatwitswe na nyirabuja amuhora gutinda guteka. Ati “Uyu muganga ngo yamutwitse akoresheje amazi yatuye amuziza ko ngo yaba yatinze.”
Ndahiro yavuze ko “abaturage barasaba ko uyu mukobwa yahabwa ubutabera cyane ko ngo umugabo w’uyu mugore ari umukozi wa RIB. Ngo aho batangiye guhatira uyu urembye kubabarira uwamutwitse nkuko bivugwa n’abahari.”
Nyuma y’ubu butumwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi ukekwaho gutwika uriya mukobwa.
RIB yavuze ko “ucyekwaho gukora ibi yarafashwe, akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Gatumba.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwanyomoje ko uyu mugore watwitse uriya mukobwa yaba ari umukozi warwo nk’uko byari byatangajwe mu butumwa bwatanzwe n’umunyamakuru. Ruti “Ikindi kandi umugabo w’uyu ucyekwa ntabwo ari umukozi wa RIB nk’uko mwabyanditse.”
RADIOTV10







