Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Inzego z’uburezi mu Rwanda zatanze umucyo ku kizamini byavugwaga ko ari icya Leta cyakwirakwijwe

Inzego z’uburezi mu Rwanda zatanze umucyo ku kizamini byavugwaga ko ari icya Leta cyakwirakwijwe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bwanyomoje amakuru yavugaga ko hari ikizamini cya Leta cy’imibare cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko ari igihimbano.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto igaragaza ko ari ikizamini cya Leta cy’imibare (Mathematics II) kizakorwa tariki 21 Nyakanga 2026.

Ubuyobozi bwa NESA bwatangaje ko iki kizamini cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, atari impamo, ahubwo ko ari amakuru y’amacurano (fake).

Ubuyobozi bwa NESA bwagize buti “Iki kizamini kirimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ni igihimbano, ntabwo ari ikizamini cya NESA.”

Iki kizamini cy’igihimbano cyakwirakwiye, bigaragara ko cyagenewe abanyeshuri batangije mu mashami y’imibare, arimo aya MCB (Mathematic-Chemistry-Biolofy), MCE (Mathematics-Computer Science- Economics), MEG (Mathematics-Economics-Geography), MPC (Mathematics-Physics-Chemistry), MPG (Mathematics- Physics- Geography) na PCM (Physics- Chemistry- Mathematics).

Iki Kigo kandi giherutse gushyira hanze amabwiriza azagenga ikorwa ry’Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, arimo iryo kubuza abanyeshuri ndetse n’abarimu bazakora igenzura, kuba bakwinjirana telefone ngendanwa cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga mu cyumba kizajya gikorerwamo ibizamini.

Ni mu gihe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye gukorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2026, aho hari gukora abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 277.

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + seventeen =