Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal asanzwe akunda, ku bwo gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League yaherukaga mu myaka 22 ishize.
Ikipe ya Arsenal yegukanye iki gikombe nyuma yuko Manchester City byari bigihataniye ikuye amaso burundu kuri iki gikombe nyuma yo kunganya 1-1 na AFC Bournemouth mu mukino watumye ikinyuranyo cy’amanota y’aya makipe yombi agera kuri ane mu gihe buri imwe isigaje umukino umwe, bityo Arsenal yawutsinda cyangwa ikawutsindwa ikazahita ihabwa igikombe.
Nyuma y’uku kunganya kwa Manchester City na AFC Bournemouth, abafana ba Arsenal ku Isi hose bahise batangira kugaragaza ibyishimo byo kuba ikipe yabo yegukanye Igikombe itaherukaga, yajyaga igerageza gukozaho imitwe y’intoki ariko bikarangira kiyinyuze mu myanya y’intoki.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi w’iyi kipe, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibyishimo byo kuba yegukanye iki Gikombe.
Yagize ati “Turashimira Arsenal, umufatanyabikorwa wacu wa Visit Rwanda, ku bwo kwegukana igikombe cya Premier League nyuma y’umwaka w’imikino utoroshye. Murabikwiye.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi aherutse kugaragariza iyi kipe ibyishimo ubwo yabonaga itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, uzayihuza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, na yo ikorana n’u Rwanda mu kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda, umukino uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki 30 Gicurasi 2026.
Iyi kipe yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cya Shampiyona, iracyafite amahirwe no kuri iki Gikombe kindi kiri mu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi, ku buryo iramutse igitwaye, byakongerera ibyishimo abakunzi bayo bari bamaze igihe batabona ibyishimo, bakarushaho kugira umwaka mwiza w’imikino.

RADIOTV10











