Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yagaragarije urubyiruko rwo mu Rwanda byumwihariko abo mu ruganda rw’imyidagaduro inama z’ibyabafasha kutagongana n’amategeko, nyuma yuko hari abakomeje gufungwa bakurikiranyweho ibyaha binyuranye bamwe bikanabahama.
Mu bihe bya vuba nko mu gihe kitageze ku mwaka, bamwe mu bafite amazina azwi mu Rwanda bisanze bakurikiranyweho ibyaha binyuranye ndetse banatabwa muri yombi.
Mu bafunzwe mu bihe bya vuba, mu mpera z’icyumweru gishize, hafunzwe Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha birimo ibifitanye isano no guhohotera umukunzi we uzwi nka Vava babana.
Abandi bafunzwe mu bihe bitari ibya kera, harimo umuvangamiziki DJ Toxxyk, umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad wafunzwe muri dosiye irimo abandi bafite amazina azwi nka Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man waje kurekurwa, Kalisa John AKA K-John, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Ishimwe François Xavier.
Mu bihe bya vuba kandi hafunzwe umuhanzi Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma wamaze kurekurwa, hafungwa Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, hanafungwa umuhanzi w’umuraperi Hahirwabasenga Timotee Sikitu uzwi nka Sky 2.
Hafunzwe kandi Eric Semuhungu uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro, byumwihariko mu gususurutsa abantu mu tubari ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bihe bitari ibya cyera kandi, hari abandi bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro bagiye batabwa muri yombi, bamwe bagifunze abandi barekuwe, nka Jean Bosco Sengabo uzwi nka Fatakumavuta, ndetse na Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu.
Aba hafi ya bose baracyari mu cyiciro cy’urubyiruko, aho benshi bafungwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabanje kubagira inama ku byo baba bari gukora biganisha ku byaha, ariko bakinangira.
Mu isesengura ku byaha bikunze kuba birigwa ibi byamamare, higanjemo icyo gukoresha ibiyobyabwenge byumwihariko urumogi, urugomo rurimo n’urwo bamwe bakorera abo bashakanye, ndetse n’ibiba bishingiye ku byo batangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Inama z’umunyamakuru
Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, na we akaba ari umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga yagiriye inama urubyiruko ruri mu ruganda rw’imyidagaduro.
Yagize ati “Abasore n’inkumi bari mu ruganda rw’imyidagaduro dore ibintu mukwiye kwirinda niba mudashaka guhora mwisanga mu maboko y’abasore ba Afande Kabanda [Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda-Umunyamabanga Mukuru wa RIB] ngo na we abohereze mu maboko y’abasore ba Afande Badege Theos (Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS).”
Uyu munyamakuru yagaragaje ibintu by’ingenzi, uru rubyiruko rukwiye kugendera kure, ati “Mureke ibiyayuramutwe [ibiyobyabwenge], Mureke urogomo rw’aba urwo mukorera abandi cyangwa abo mwashakanye.”
Akomeza agira ati “Mugabanye kuri manyinya [ingoza] kuko kuyireka burundu biragoye, Mushake social Media managers [abakoresha imbuga nkoranyambaga] babigize umwuga babakoreshereza imbuga zanyu.”
Uyu munyamakuru kandi asaba uru rubyiruko kumenya ibiteganywa n’amategeko no kubyubahiriza, ndetse bakaba bafite abanyamategeko babagira inama.






RADIOTV10











