Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zasinye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’Ubuzima, ariko ingingo zinyuranye zirimo kuzamura urwego rw’abakora mu buvuzi, ndetse no kwifashisha ingufu za Nikeleyeri mu buvuzi.
Aya masezerano yasinyiwe i Geneva mu Busuwisi ahari kubera Inteko Rusange y’Ubuzima ku Isi, yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin na mugenzi we Minisitiri w’Ubuzima w’u Burusiya, Mikhail Murashko.
Nk’uko byagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu itangazo ihuriyeho n’iy’u Burusiya, aya masezerano yashyizweho umukonoro kuri uyu wa Kabiri arimo ingingo zinyuranye mu mikoranire mu by’ubuzima hagati y’Ibihugu byombi.
Harimo guteza imbere urwego rw’Ubuzima n’imikorere yarwo, kuzamura urwego no guha ubumenyi abakora muri uru rwego.
Aya masezerano kandi rebana no gukumira indwara, gufasha abarwayi gusubira mu buzima busanzwe, gusuzuma indwara, no kuvura indwara zitanduka kimwe n’izandura.
Harimo kandi ibirebana n’amategeko ashyirwaho na leta arebana n’urujya n’uruza rw’imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi nk’imashini zivura n’izisuzuma indwara zinyuranye.
Muri aya masezerano kandi, harimo imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Burusiya mu bijyanye n’ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuvuzi n’imiti.
Harimo kandi ingingo irebana n’imikoranire mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’abana, nk’ingamba zo kugabanya impfu z’abana n’impfu z’abitaba Imana bavuka cyangwa ababyeyi bitaba Imana babyara.
Aya masezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya kandi, arimo arebana n’ibirebana n’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu rwego rw’ubuvuzi.
U Rwanda n’u Busuriya kandi bisanzwe bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri aho muri Gashyantare uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’Ikigo cy’u Burusiya cya Rostekhnadzor gishinzwe kugenzura imitunganyirize n’imikoreshereze y’ingufu za za Nikeleyeri, ahateganyijwe imikoranire mu bihe bizaza.

RADIOTV10









