Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye inama ya karindwi ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’u Burusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi, izarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026.
Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, buvuga ko “Iyi nama ngarukamwaka ni urubuga rwo gusuzumiraho aho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burusiya bugeze, ndetse no kurebera hamwe indi mikoranire mishya y’ubufatanye.”
Iyi nama iyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, hamwe na Bwana Anatoly Punchuk, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rwa Leta y’u Burusiya rushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare.
Intumwa z’u Bburusiya zitabiriye iyi nama zanagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, kibanze ku kurebera hamwe ibyihutirwa byakorwa mu bufatanye mu bya gisirikare.



RADIOTV10








