Brig Gen Ronald Rwivanga wari umaze imyaka itanu n’igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangiye inshingano nshya zo kuyobora Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye EASF.
Izi nshingano Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicuras 2026, azisimbuyeho Brig Gen Paul Kahuria Njema urangije manda ye ye y’imyaka itatu.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Brig Gen Rwivanga n’Umunyakenya Brig Gen Paul Kahuria, wabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye uzwi nka EASF (Eastern Africa Standby Force) uhuriyemo inzego z’umutekano za Gisirikare n’Igipolisi, zo mu bihugu 10 byo mu Karere, ziba zishobora kwifashishwa kujya gutabara Igihugu cyugarijwe n’ibibazo birimo iby’umutekano, Ibiza n’ibindi bihe bidasanzwe.
Brig Gen Ronald Rwivanga ugiye kuyobora uyu mutwe, yari amaze imyaka itanu n’igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, aho yahawe izi nshingano kuva mu kwezi k’Ukuboza 2020.
Inshingano mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, si nshya kuri Brig Gen Ronald Rwivanga, dore ko muri gahunda y’uyu Murango igamije gusangizanya amasomo, yigeze kuba ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania rifite icyica i Arusha.
Uyu musirikare wahawe izi nshingano afite ipeti rya Lieutenant Colonel, icyo gihe yari asimbuye Lt Col Innocent Munyengango.
Rwivanga wahawe ipeti rya Brigadier General muri 2022, yakoze imirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, kuko mbere yo kugirwa Umuvugizi wa RDF yari amazeho imyaka ikabakaba itandatu, yari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).
Uyu wanabaye mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa, yanabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine.




RADIOTV10







