Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaye ko abashakanye mu mwaka wa 2025, abenshi bitabiriye uburyo bw’ivangamutungo rusange ryakozwe n’abantu 97%, mu gihe abasezeranye ivanguramutungo risesuye ari 0,6% gusa, naho abakoresheje uburyo bw’amasezerano ategurwa n’abashyingiranwa ari abantu babiri gusa bangana na 0%.
Iyi mibare igaragaza mu mwaka wa 2025 abantu bose basezeranye ari 50 256 bavuye kuri 52 878 basezeranye mu mwaka wari wabanje wa 2024.
NISR igaragaza ko uburyo bw’isezerano ry’ivangamutungo rusange, ari bwo bukomeje kwitabirwa cyane, kuko umwa ushize, ababusezeranye bose hamwe ari abantu 48 748 bangana na 97,0%.
Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje, abari basezeranye ubu buryo, bose hamwe bari 50 890 banganaga na 96,2%.
Iki Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigira kiti “Raporo y’irangamimerere ya 2025 yerekanye ko ivangamutungo rusange ari bwo buryo bwitabiriwe cyane, mu gihe uburyo bw’amasezerano ategurwa n’abashaka gushyingirana bwitabiriwe na bake.”
Iyi raporo kandi igaragaza ko abashyingiranywe bakoresheje uburyo bw’ivangamutungo w’umuhahano mu mwaka wa 2025, bose hamwe aria bantu 1 187 bangana na 2,4%, mu gihe mu mwaka wa 2024 bari 1 233 banganaga na 2,3%.
Naho abasezeranye ivanguramutungo risesuye mu mwaka wa 2025, bose hamwe ni abantu 312 bangana na 0,6%, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 753 banganaga na 1,4%.
Naho abakoresheje uburyo bw’amasezerano ategurwa n’abashaka gushyingiranwa, muri 2025 bose hamwe ni abantu icyenda (9) bangana na 0,0%, mu gihe mu mwaka wa 2024 bari babiri (2) na bo bangana na 0,0%.

RADIOTV10








