Thursday, May 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

radiotv10by radiotv10
21/05/2026
in MU RWANDA
0
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, Jacob Marksons Oboth yabwiye Brig Gen Ronald Rwivanga ko inshingano yahawe zo kuyobora Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) zikomeye, ariko ko yizeye ko azakoresha ubunararibonye bw’Igihugu cye cy’u Rwanda.

Ni ubutumwa yamugejejeho mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Brig Gen Ronald Rwivanga n’uwo asimbuye Brigadier General (Rtd) Paul Kahuria Njema warangije manda ye y’imyaka itatu.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026 ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo i Mbuya, Kampala muri Uganda waranzwe n’isoza rya manda y’imyaka itatu ya Brig Gen (Rtd) Njema ndetse no gutangira ku mugaragaro inshingano za Brig Gen Rwivanga.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo wa Uganda, Jacob Marksons Oboth, unayoboye Inama y’Abaminisitiri ba EASF.

Mu ijambo rye, Hon. Oboth yashimiye Brig Gen (Rtd) Njema ku buyobozi bwe, avuga ko manda ye yakomeje kubaka no gukomeza uru rwego binyuze mu kongera ubushobozi bwo gutabara, kunoza imiyoborere ndetse no gucunga neza umutungo.

Yanakiriye Brigadier General Ronald Rwivanga ku nshingano nshya, amusaba gukomeza ibikorwa byiza byagezweho n’uyu muryango.

Yagize ati: “Ugiye mu nshingano zikomeye. Usimbuye umuntu wasize ibikorwa bifatika ndetse n’icyizere kinini. Uje mu muryango wiyemeje gukorana na we mu bumwe, ubunyamwuga no kugera ku ntego.”

Hon. Oboth kandi yasabye Brig Gen Rwivanga gushingira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guhanga udushya, kurangwa n’imyitwarire myiza no kongera kubaka ibigo n’inzego, kugira ngo arusheho guteza imbere ibikorwa bya EASF.

Mu ijambo rye ryo gusezera, Brig Gen (Rtd) Njema yavuze ko igihe yamaze ayobora cyaranzwe no gukorera hamwe kw’ibihugu byo mu karere ndetse no gukomeza ibikorwa byo guteza imbere amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko muri manda ye EASF yongereye ubushobozi bw’inzego zayo no kwitegura ibikorwa binyuze mu igenamigambi ryiza, amahugurwa, imyitozo ndetse n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu biyigize.

Mu ijambo rye ryo kwakira inshingano, Brig Gen Rwivanga yasezeranyije gukorera uyu muryango mu mucyo, ubunyamwuga no kubazwa inshingano. Yavuze ko yahaye agaciro gakomeye  inshingano yahawe zo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano rusange mu karere.

Umutwe wa EASF ni umuryango wo mu karere ufite inshingano zo guteza imbere amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umwe mu mitwe itanu y’ingabo z’akarere zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ugizwe n’igisirikare, polisi ndetse n’abasivili. EASF igizwe n’ibihugu 10 ari byo U Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

Yasinyiye gutangira izi nshingano
Yashyikirijwe ibendera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − three =

Previous Post

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

Related Posts

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

by radiotv10
21/05/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaye ko abashakanye mu mwaka wa 2025, abenshi bitabiriye uburyo bw’ivangamutungo rusange ryakozwe n’abantu 97%, mu gihe...

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
21/05/2026
0

Brig Gen Ronald Rwivanga wari umaze imyaka itanu n'igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangiye inshingano nshya zo kuyobora Umutwe...

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, waregwaga kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa ba Sogokuru muri Green Hills (Amafoto)

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa ba Sogokuru muri Green Hills (Amafoto)

by radiotv10
21/05/2026
0

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umunsi wahariwe ababyeyi ba Sogokuru na ba Nyagokuru (Grandparents Day) mu ishuri rya...

U Rwanda n’u Burusiya mu biganiro by’iminsi itatu ku bufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda n’u Burusiya mu biganiro by’iminsi itatu ku bufatanye mu bya gisirikare

by radiotv10
21/05/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye inama ya karindwi ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’u Burusiya ishinzwe ubufatanye mu bya...

IZIHERUKA

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba
MU RWANDA

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

by radiotv10
21/05/2026
0

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

21/05/2026
Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

21/05/2026
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

21/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.