Umuryango w’Abibumbye watanze Miliyoni 60 USD mu kigega cy’ubutabazi bwihuse zo gufasha guhangana no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Gatanu, inaherekejwe kandi n’abaganga na bo batanzwe n’Umuryango w’Abibumbye bo gufasha DRC guhangana n’iki cyorezo cyagarukanye ubukana.
Tom Fletcher, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri UN, mu butumwa yatangaje kuri X kuri uyu wa Gatanu, yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tugahangana n’iki cyorezo cya Ebola.”
Uyu muyobozi mu Muryango w’Abibumbye, yakomeje avuga ko guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisaba imbaraga n’ingamba zihariye, kubera ibindi bibazo bihasanzwe.
Yagize ati “Aha ni ahantu hakomeye ho gukora akazi ko kurokora ubuzima. Hari ibibazo by’amakimbirane ndetse n’abaturage benshi.”
Kugeza ubu iki cyorezo cya Ebola, muri DRC kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera mu 160, mu gihe abamaze kucyandura bageze muri 670.
Inzobere ziravuga ko ko iyi virusi itarabonerwa urukingo, yaba yarongeye kubura umutwe mu mezi abiri ashize mu Ntara ya Ituri muri Congo, mbere y’uko imenyekana ko ihari.
RADIOTV10










