Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamuye mu ntera Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS 742 barimo Abofisiye bakuru 46 bahawe ipeti rya Senior Superintendent, anirukana abandi 298 barimo Abofisiye bakuru batandatu.
Iri zamurwa mu ntera rya bamwe mu bacungagereza, rikubiye mu itangazo ryashyuzwe hanze na RCS, aho Umukuru w’Igihugu yazamuye Abofisiye bakuru 46 bari bafite ipeti rya Superintendent, abaha irya Senior Superintendent.
Yanazamuye mu ntera abofisiye bato 37 bari bafite Chief Inspector, bahabwa ipeti rya Superintendent, abandi 18 bari bafite ipeti rya Inspector bahawe ipeti rya Chief Inspector, mu gihe abandi 10 bari bafite irya Assistant Inspector bahawe ipeti rya Inspector.
Perezida wa Repubulika kandi yazamuye ba Suzofisiye n’Abawada banyuranye nk’uko bikurikira.
- Senior Sergeant bahawe ipeti rya Chief Sergeant: 188
- Sergeant bahawe ipefi rya Senior Sergeant: 67
- Corporal bahawe ipeti rya Sergeant: 48
- Warder bahawe ipeti rya Corporal: 328
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Assistant Commissioner Moses NTAWIHEBA, Senior Superintendent Christine Aloys GAKUBA, na Superintendent Josephine NYIRANTEZIRYAYO
Urwego rw’ Rwanda rushinzwe Igorora rwatangaje kandi ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasubije mu buzima busanzwe ba ofisiye bakuru n’abato batanu (5).
Umukuru w’Igihugu kandi yanirukanye Abofisiye bakuru batandatu (6), ba ofisiye bato cumi na batatu (13) anirukana ba suzofisiye n’abawada 277.
RADIOTV10









