• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye umukinnyi wa mbere APR ishobora guheraho igura mu mwaka mushya w’imikino

radiotv10by radiotv10
27/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye umukinnyi wa mbere APR ishobora guheraho igura mu mwaka mushya w’imikino
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Mozambique witwa Ernan Alberto Siluane wari usanzwe ukina iwabo mu ikipe ya black bulls ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Mozambique.

Nubwo isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ritarafungura ndetse na shampiyona ikaba itararangira, ikipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye urugendo rwo kwiyubaka kugira ngo mu mwaka utaha w’imikino izabe ikomeye kurushaho.

Uyu musore w’imyaka 27 usanzwe ukinira akinira Associação Black Bulls mu cyiciro cya mbere muri Mozambique kuva muri 2023. Mbere yaho yakiniraga UD Songo yari amazemo umwaka umwe avuye muri Clube Ferroviário de Maputo aho yo yari yarayigezemo muri 2018.

Mu 2021 ni bwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Mozambique batsinda Lesotho ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti. Yari mu ikipe y’igihugu ya Mozambique yakinnye CHAN 2022,mu kwezi kwa mbere ubwo Nigeria yanyagiraga Mozambique ibitego 4-0 uyu munyezamu niwe wari mu izamu bivuze ko ari umukinnyi ubanzamo mu ikipe y’igihugu.

APR FC yumvikanye n’uyu munyezamu mu gihe Ishimwe Pierre watangiye uyu mwaka w’imikino ari umunyezamu wa mbere atariwe uwusoje bitewe n’ibibazo bitandukanye. Hakizimana Adolphe ni we usoje umwaka w’imikino ari umunyezamu wa mbere.

Ikipe ya APR FC iri kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ndetse ikazanitabira Cecafa Kagame Cup izabera muri Kanama i Kigali.

Ni umukinnyi wegukanye ibikombe

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 4 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku mpinduka z’ingenzi mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda hitswa ku by’imishahara

Next Post

How to save money for unexpected problems

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

How to save money for unexpected problems

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.