Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abanyeshuri umunani bakekwaho kugira uruhare mu guteza inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri rya Utumishi Girls Academy mu gace ka Gilgil.
Inkongi y’umuriro yadutse mu masaha y’igitondo cya kare kuri uyu wa Kane muri iri shuri rya Utumishi Girls Academy riherereye mu bilometero 120 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Nairobi.
Iyi nkongi yafashe igice cy’igorofa ryo hejuru ry’icyumba cyo kuraramo cyari gifite ibitanda 135 byararagaho abanyeshuri.
Nyuma yo gukora iperereza ryo kubaza abanyeshuri n’abakozi b’iri shuri, ndetse no gusuzuma amashusho ya camera z’umutekano (CCTV), abanyeshuri umunani bo muri iryo shuri bagaragaye nk’ “abantu bashishikajwe no gutegura no gushyira mu bikorwa” igikorwa cyavuyemo iyi nkongi y’umuriro, nk’uko Polisi yo muri Kenya yabitangaje mu itangazo yashyize hanze.
Nubwo iperereza rigikomeje ku mpamvu nyayo y’iyi nkongi y’umuriro, Polisi iravuga ko ko abanyeshuri bafunzwe kugira ngo bahatwe ibibazo nyuma yo kubakura aho bari mu ngo zabo bagasubizwa mu ishuri, mu gihe abandi bari basigaye muri ako gace.
Aba umunani bari mu banyeshuri 30 babanje gushakishwa no kugarurwa mu ishuri n’abari gukora iperereza kuri iyi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya ririya shuri.
Muri Kenya hakunze kumvikana ibibazo nk’ibi by’inkongi z’umuriro zibasira inyubako z’amashuri, kuko mu myaka ibiri ishize abantu 21 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri muri Kenya yo hagati.
Inkongi nyinshi zavuzwe mu mashuri, zagiye ziterwa n’ababaga batwitse inyubaho, aho abanyeshuri babikora, baba batishimiye cyangwa barakajwe n’imyitwarire n’imibereho yabo mu bigo by’amashuri.
RADIOTV10






