Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura mu bice biri kuberamo imirwano, riri gukorwa n’uruhande bahanganye ruri kwitegura ibitero simusiga mu bice bituwemo n’abaturage.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026, rigaragaza ko ibintu bikomeje kuba bibi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Muri iri tangazo rigamije kumenyesha Abanyekongo bose n’umuryango Mpuzamahanga, iri Huriro rivuga ko “ukwezi kwa Gicurasi 2026 kose kwaranzwe no kwiyongera gukabije kw’ibitero byo ku butaka no mu kirere byakozwe n’ingabo z’ubumwe bw’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bice dutuwe cyane no mu birindiro byacu ku mirongo myinshi y’urugamba, cyane cyane muri Minembwe, Masisi, Numbi, na Walikale.”
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yakomeje avuga ko iri Huriro rikomeje gukurikirana ibiko biriho bikorwa n’uruhande bahanganye, bigaragaza ko rushaka kwagura ibikorwa bibi byaryo.
Ati “AFC-M23 ikomeje gukurikiranira hafi kandi n’impungenge zikomeye ku iyoherezwa ry’ingabo nyinshi, intwaro zikomeye, n’ibikoresho bya gisirikare bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bice by’urugamba byose, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu rwego rwo kwitegura ibitero bishobora kugabwa mu bice bituwe cyane no ku birindiro byacu.”
Iri Huriro rikomeza rivuga ko igitero cyose kizagabwa n’uruhande bahanganye mu bice rigenzura, rizahita rigisubiza mu buryo bukomeye.
Kanyuka ati “Ingabo zacu ntizizagarukira gusa ku kurinda uduce twibasiwe; zizafata n’ingamba zose zikenewe kugira ngo zisubize inyuma ingabo zishyize hamwe, zizisubize mu birindiro byazo kandi zishyireho umupaka uhagije w’umutekano kugira ngo zirinde abasivili n’imitungo yabo.”
Mu bice byo muri Kivu y’Epfo, byumwihariko mu bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge, hamaze iminsi hagabwa ibitero birimo n’iby’indege, bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane, ndetse bikanica amatungo yabo.
RADIOTV10






