Sunday, July 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, baravuga ko iminsi icumi yihiritse batazi irengero rye.

Ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda, kivuga ko umwe mu bo mu muryango wa Margaret Etilu yakibwiye ko kuva uyu wari uherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yatabwa muri yombi, batazi aho aherereye.

Yagize ati “Yatewe ubwoba aranafatwa ubwo yasohokaga igipangu. Yajugunywe mu modoka ya gisirikare baramutwara. Kugeza ubu, ntabwo tuzi aho aherereye. Nta muntu utubwira aho afungiye.”

Uyu Margaret Etilu yafatiwe ku rugo rwa Anita Annet Among ruherereye i Nakasero, ubwo inzego z’iperereza zo muri Uganda zari zikomeje gukora iperereza ku byaha birimo ibya ruswa no kwigwizaho imitungo bikekwa kuri uyu wabaye Perezida w’Inteko ya Uganda.

Abadepite bagenzi b’uyu watawe muri yombi, bavuga ko mugenzi wabo yatawe muri yombi kandi ko atarafungurwa, ariko bakaba batazi n’amakuru ye.

Francis Akorikin, Umudepite ukomoka mu gace ka Kapelebyong, yavuze ko kugeza ubu mugenzi wabo atararekurwa, ndetse ko ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko, bwizeje gukurikirana ikibazo cye.

Yagize ati “Twari twagize ubushake tubibazaho Perezida w’Inteko, Jacob Oboth Oboth kugira ngo atwizeze ifungrwa ry’Umudepite uhagarariye abagore muri Amuria. Perezida w’Inteko yatwizeje ko azatanga ubufasha, ariko kugeza ubu nta makuru arambuye tuzi kuri we, yaba aho aherereye, uburyo ameze mu mitekererze, cyangwa ubuzima bwe.”

Aba Badepite kandi bavuze ko Abadepite bahagarariye agace kamwe n’ako uriya akomokamo, bari gukorana n’umuryango we kugira ngo bajye kubaza inzego z’umutekano amakuru y’uyu munyapolitiki, nibura bamenye aho afungiye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 17 =