Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri za moto zabo bagategereza amasaha arenze abiri, n’igihe baziboneye bakazihabwa zituzuye, bakavuga ko biri kubagiraho ingaruka kuko akazi kabo kari gupfa.
Hashize igihe Leta y’u Rwanda iri kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Aba twaganiriye ni bamwe mu bakora umwuga w’ubumotari bakoresha moto z’amashanyarazi za Spiro. Baravuga ko muri iyi minsi bafite ikibazo kuko ngo bari kujya guhinduza bateri za moto bagategereza amasaha abiri batarazibona, ndetse ngo n’igihe baziherewe bakazihabwa zituzuye.
Harerimana Innocent tumusanze kuri sitasiyo aho yagiye gufata bateri yagize ati: “Ni ukuvuga ngo muri iyi minsi ntabwo byoroshye, kuko iyo ugeze kuri sitasiyo biransaba nibura gutegereza bateri bayishyire ku muriro (bayicharging-a) nko mu masaha abiri n’igice nicaye aho ngaho kandi na bwo ukayijyana ituzuye. Kubera ko muba mwatonze umurongo muri benshi, iyo bateri zigeze kuri 60%, bazikuraho bakaziha abari imbere, namwe mugategereza izindi bashyizeho, bityo bigatuma mutabasha kubona umuriro mu buryo bukwiye, n’akazi kakamera nk’akapfuye.”
Naho Harerimana Emmanuel we yagize ati: “Urabona ubu turi saa tanu n’igice, ubu ngiye kujya mparika hariya, nshobora kuhava nka saa saba kandi na bwo ntibampe bateri yuzuye, bakampa agace.”
Iyo mikorere bavuga ko idahwitse, baragaraza ko iri kubagiraho ingaruka zirimo kuba akazi kabo gapfa, ndetse ngo ibyo biri gutuma guhahira imiryango yabo no gutanga versement bitaborohera. Basaba ko icyo kibazo gikemurwa.
Harerimana Innocent yagize ati: “Nkanjye nta kintu nkiri guhahira umuryango.”
Naho Ndahimana Emmanuel yavuze ko kubona versement bitoroshye, agira ati: “Ingaruka ni nyinshi cyane. Nk’ubu iyi moto nyirayo muha ibihumbi bitandatu buri munsi kandi mba nanakeneye amafaranga yo gutunga abana n’umugore. None se urumva nayabona nte mara umwanya ungana utyo nicaye ntegereje bateri?”
Twahirwa Wilson na we utwara moto yasabye ko icyo kibazo gikemurwa kuko ngo bari guhomba. Yagize ati: “Rwose ababishinzwe babirebe, RURA n’abandi bireba bafite transport mu nshingano bagire icyo babikoraho. Bitari ibyo rwose turimo turahababarira cyane kandi twarashoye amafaranga.”
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bwa Spiro bwemeye ko hari aho kiri kugaragara, icyakora ngo bari kugikurikiranira hafi kugira ngo gikemuke. Ni ibikubiye mu ibaruwa twahawe na Emmanuel Aremoh, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri urwo ruganda.
Yagize ati:
“SPIRO iherutse kubona ko igihe cyo gutegereza serivisi yo gusimbuza bateri cyiyongereye kuri sitasiyo zimwe na zimwe zisimburizwaho bateri zifite abakiliya benshi, cyane cyane mu masaha y’akazi aba arimo urujya n’uruza rwinshi. Ibi bikaba biri guterwa n’ubwiyongere bw’abakoresha izi moto.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, turi gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije kunoza imikorere ya serivisi, harimo kwagura ibikorwaremezo. Izi ngamba zigamije kongera umuvuduko n’ubuziranenge bwa serivisi ndetse no kugabanya igihe abakiliya bategereza.
Bimwe mu biri gukorwa harimo kongera bateri ku masitasiyo atandukanye, kwihutisha gahunda yo gufungura izindi sitasiyo zisimburizwaho bateri mu duce dutandukanye, ndetse no gukomeza gukorana bya hafi na REG n’izindi nzego bireba mu guteza imbere ibikorwaremezo bifasha imikorere myiza ya serivisi, harimo kongera amashanyarazi no gushyiraho mubazi z’amashanyarazi za ‘three-phase’, ni ukuvuga ubwoko bw’umuyoboro w’amashanyarazi bukoresha imirongo itatu y’amashanyarazi ikorana kugira ngo hatangwe ingufu nyinshi kandi zihamye kurusha amashanyarazi asanzwe. Izi sitasiyo zikaba zizagira ubushobozi buhagije bwo kwakira umubare munini wa bateri.”
Ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi rizafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu mwaka wa 2030. Icyakora ababikoresha bakomeza kugaragaza ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bikorwa remezo by’ibi binyabiziga.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10






