Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku gipimo cyo hejuru cyasanzwe mu maraso ye, ndetse n’ubuhamya bw’uko yagonze umukunzi we.
Ni urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Yampano aregwa ibyaha bitandatu: Icyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gufungirana umuntu, kwangiza ikintu cy’undi n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Ubushinjacyaha bwasabiraga uregwa gukurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30, bwagarutse ku bikorwa bigize ibyaha byakozwe n’uregwa, ubushinjacyaha bwagarutse ku ibaruwa yanditswe na Uwineza Diane (Vava) yahaye Yampano, ari na we wamureze muri RIB.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo uwareze yatanze imbabazi, ariko impamvu zatumye uregwa amukorera ibyaha zikomeye.
Bwagarutse ku cyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, aho uregwa yagonze umumotari wari uhetse Diane, abanje kumukura mu modoka kugira ngo abone uko amugonga.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko hari ubuhamya bwatanzwe n’umumotari wari utwaye Diane, wemeje ko uyu Yampano yabagonze ku bushake.
Ubushinjacyaha kandi bwanagaragaje ibimenyetso ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi, buguga ko uregwa yasanzwemo igipimo cy’urumogi kingana na Nonagaramu 166.
Ni mu gihe uregwa we yemeye ko yakoresheje iki kiyobyabwenge koko, ariko ko hari ubwo yarunyoye ari i Burayi kubera ubukonje bwariyo, ubundi ngo ubundi akarunywera i Rubavu, ariko ko yarunywaga mu mbuto.
Yampano yavuze kandi ko iki kiyobyabwenge ari na cyo cyamuteye gukora biriya bikorwa byose akurikiranyweho, akabisabira imbabazi dore ko n’uwo yabikoreye yazimuhaye.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye, busaba ko uregwa yakurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.
Uregwa we yavuze ko byinshi mu byaha ashinjwa nta bimenyetso bifatika byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, nk’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.
Uregwa kandi yavuze ko mu byumweru bitatu amaze afunze yabonye amasomo menshi, bityo ko yagirirwa icyizere akarekurwa, ndetse ko umugore we atwite inda y’amezi, bityo ko yifuza kujya kumuba hafi.
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwanzura ko ruzasoma icyemezo cyabwo tariki 05 Kamena 2026.
RADIOTV10




