Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwasezereye abakinnyi batatu bose b’abanyamahanga, bunabagenera ubutumwa bwo kubashimira ubwitange, umurava n’ubunyamwuga byabaranze, bunabifuriza ishya n’ihirwe.
Ni ubutumwa bwashyizwe hanze na APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena nyuma yuko hari hamenyekanye amakuru ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gutandukana n’aba bakinnyi.
Muri ubu butumwa, ubuyobozi bwa APR bugira buti “Turashimira cyane Aliou Souané, Mamadou Sy, na Mahamadou Lamine Bah ku bw’ubwitange, ishyaka, n’ubunyamwuga bagaragaje mu rugendo rwabo na APR FC.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe, buvuga ko aba bakinnyi bagaragaje ubuhanga n’imyitwarire iboneye igihe bari bamaze muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Buti “Mu gihe cyose bamaze muri APR FC, aba bakinnyi batatu bagaragaje iyo ndangagaciro mu ishema, batanga imbaraga zabo zose mu kibuga no hanze yacyo. Ubwitange bwabo, umwete, kwihangana kwabo, n’imisanzu yabo myinshi byafashije mu gutegura ibihe bitazibagirana bizaguma mu mateka y’ikipe.”
Ubuyobozi bwa APR buvuga ko aba bakinnyi babanye n’iyi kipe, yaba mu bihe byiza ndetse n’ibibi. Buti “Umurimo wabo ukomeye, ubushake bwabo, n’ubwitange bwabo butajegajega byahesheje icyubahiro bagenzi babo, abatoza, abakozi, ndetse n’abafana.”
Ubuyobozi bwa APR kandi bwavuze ko bwifurije ishya n’ihirwe aba bankinnyi batatu mu rugendo rwabo rushya mu mwuga w’umupira w’amaguru no mu makipe bazerecyezamo.
RADIOTV10






